Abo mu rwego rw’ingufu biyemeje kwimakaza Ubuziranenge

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY

Abakora mu rwego rw’ingufu biyemeje kwimakaza Ubuziranenge mu bikorwa byabo kugira ngo umugabane w’Afurika wihaze mu ngufu zirambye.

Ni ibyagarutsweho mu Nteko Rusange y’Ihuriro ry’abakora mu by’ingufu muri Afurika , African Electro-Technical Standardization Commission, yabereye mu Rwanda kuva ku ya 3-5 Nzeri 2024.

Inama nyafurika y’ubuziranenge mu Ngufu (AFSEC) yahuje impuguke z’ubuziranenge bw’amashanyarazi zaturutse mu bihugu 18 bigize uyu muryango, hagamijwe kunoza umurongo ngenderwaho w’ibipimo ngenderwaho mu rwego rw’ingufu muri Afurika.

Muri iyi nama, hafashwe ingamba zinyuranye zirimo kongera ingufu mu guteza imbere ubuziranenge, ikoreshwa ry’ibipimo bihujwe mu rwego rw’amashanyarazi no gushyigikira iterambere ry’inganda z’ingufu muri Afurika.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gitsura Ubuziranenge mu Rwanda, RSB, Murenzi Raymond, yasabye abitabiriye iyo nama gukora ubukangurambaga kugira ngo ibyo biyemeje bizagerweho.

Yagize ati “Tuzakore ubukangurambaga kandi dukorane n’abikorera mu Rwanda kugira ngo dusobanure amabwiriza yatanzwe n’impuguke zitandukanye, ziturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.”

Murenzi yavuze ko rimwe na rimwe babona ibikoresho bitujuje Ubuziranenge birimo nk’insinga, ko bityo hakwiriye ubukangurambaga bwo gushishikariza abakora mu by’ingufu ngo bimakaze Ubuziranenge.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe ingufu muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Jean Bosco Mugiraneza, yashimangiye ko ibikoresho byujuje Ubuziranenge bigira akamaro mu gukwirakiza amashanyarazi mu bice by’igihugu birimo n’icyaro.

Perezida w’Ihuriro AFSEC, Bernard Tawia Modey, yashimye uruhare rw’ibihugu bigize uyu muryango mu bikorwa byose bakora kugira ngo Iterambere ry’Amashanyarazi rigerweho muri Afurika.

- Advertisement -

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bikataje mu kugeza amashanyarazi ku baturage kuko ubu Abaturarwanda 80% bafite amashanyarazi bavuye ku 10% bariho mu 2010.

Ihuriro AFSEC ryashinzwe mu 2008 rikaba rigenzura amabwiriza y’ubuziranenge bw’amashanyarazi ndetse n’ibikoresho byifashishwa mu kuyasakaza.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gitsura Ubuziranenge mu Rwanda, RSB, Murenzi Raymond

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *