Gasabo: Urujijo ku bitabo 1000 byibwe ishuri

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
bitabo 1000 byibwe ishuri mu Karere kja Gasabo

Ku Rwunge rw’Amashuri rwa Shango ruri mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo, riravugwamo ubujura mu buryo budasobanutse bw’ibitabo bisanzwe byifashishwa n’abarimu.

Abarimu bigisha kuri iri shuri, bavuga ko kuri ubu bagorwa no guha abana amasomo kuko ibitabo bifashishaga byibwe mu buryo budasobanutse.

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Shango, Valentine Nyirahabimana, yabwiye Kigali Today ko iryo shuri koko ryibwe ibitabo byinshi (yanze kuvuga umubare) n’ubwo abarimu bo bavuga ko bigera ku 1000.

Nyirahabimana agira ati “Ntabwo turamenya aho byarengeye (ibitabo), byarabuze, ntabwo umubare nahita nywubona nonaha ariko ni byinshi, mureke tubanze tubikurikirane.”

Nyirahabimana avuga ko ari kwirinda gutanga amakuru menshi yabangamira iperereza, kuko ikibazo ngo cyageze mu Bugenzacyaha no mu buyobozi bw’inzego z’ibanze.

Uwo muyobozi w’ishuri avuga ko barimo gushakira ibitabo byibwe mu bantu bakekwaho kuba barafashe imfunguzo bagafungura ububiko bwabyo, kuko nta hantu na hamwe hangijwe kuri iyo nzu cyangwa ku nzugi zayo. ngo ahubwo bisa n’aho abibye ibyo bitabo baje bagafungura bakongera bagafunga, ariko byose iperereza nirirangira bizamenyekana.

IVOMO: Kigali Today

UMUSEKE.RW