Gicumbi: Abatoza biyemeje kuzamura impano z’ abana babifatanyije n’ ivugabutumwa

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Batanze ibikoresho bizafasha Abatoza mu bigo by'amashuri bakoreraho

Abatoza bagera kuri mirongo itatu basoje amahugurwa  azabafasha gukurikirana abana bafite impano z’umupira w’amaguru kuva ku myaka itandatu kugera kuri 12, babifatanijemo n’ ivugabutumwa rizakumira abana kujya mu zindi ngeso mbi.

Bimwe mu mu byo bazibandaho bazamura impano z’ abana ni  ukubakundisha umupira gusa bakabakumira kwifashisha amarozi nk’ imyumvire ikunze gukoreshwa n’ abakinnyi batandukanye, imyumvire yo gusuzugurana no kwiyumvisha ko ari ibirangirire ari byo bimwe mu bikunda kudindiza impano z’abakinnyi bakizamuka.

Aya mahugurwa yateguwe n’ Umuryango w’Abakirisitu w’ Ivugabutumwa (Ambassadors Football) ukora uyu muhamagaro ariko babinyujije mu mupira w’amaguru nk’umwe mu mikino ikurikirwa n’ imbaga nyamwinshi ku isi hose.

Kwizera Jean Pierre umwe mu batoza waganiriye na UMUSEKE avuga ko hari byinshi bikidindiza umupira w’ amaguru gusa akaba ariyo mpamvu bahisemo gutoza abana bakizamuka, kandi bakabakundisha umupira w’amaguru ufatanije n’ ijambo ry’Imana.

Ati” Siporo  ni ikintu umuntu yakwifashisha mu ivugabutumwa n’ isanamitima ahantu hose, niyo mpamvu itorero ry’ abangikikani Diyosezi ya Byumba ryafatanije n’ umuryango w’abakirisitu( Ambassadors Football)  ukorera ku  isi hose bakazamura impano y’abana bakiri bato, harimo no kubigisha indangagaciro z’ abakinnyi bafite ubuhanga n’ ubunararibonye bitarangwamo n’ imyumvire y’ abakoresha uburozi n’ Indi myumvire isubiza inyuma impano z’abakinnyi”.

Uwitonze Belise umutoza washimye uburyo bahuguwe haba mu kongererwa ubumenyi, kwigishwa uko bajya babihuza n’ ijambo ry’Imana.

Yashimangiye ko bagiye gutanga ubumenyi bongerewe Kandi ko bazateza imbere impano z’abana kurusha uko babikoraga batabifatanije no kwigisha ijambo ryayo.

Ni amahugurwa yasojwe kuri uyu 06 Nzeri 2024 aho Musenyeri w’ itorero Anglican Diyosezi ya Byumba Ngendahayo Emmanuel wasabye abatoza kwigisha abana uko bakunda umupira ariko bakamenya ko umukinnyi mwiza ari ukunda Imana ndetse agakora ibidahabanye n’ ibyo ijambo ryayo rivuga.

Agira Ati” Iyo utakaje ubukirisitu utakaza impano zose ufite, tugamije guhuza Imana n’ abantu ariko tukanahuza ibibazo n’ ibisubizo, turasaba abahuguwe kuduhagararira aho mukorera mukigisha umupira ariko urimo n’ ivugabutumwa ku buryo aba bakura baterekeza mu ngeso mbi, twiteguye ko muzaduhagararira ariko kandi tuzajya tunabasura aho mukorera turebe impano z’ abana ndetse aho mufite imbogamizi muzajye mutumenyesha”.

- Advertisement -

Aya mahugurwa yari amaze icyumweru yitabiriwe n’Abatoza 30 baturutse mu bigo icumi by’ amashuri arerera mu karere ka Gicumbi, akaba yari agamije kuzamura impano z’ abana bo mu bindi bigo ku buryo biteguye gushakisha abakinnyi no gushyigikira ubumenyi bw’ abatoza.

Abahuguwe bahawe n’ ibikoresho bizabafasha aho bakorera byiganjemo, imipira yo gukina, ibyo bambara bari mu myitozo, n’ ibindi bikoresho bifashisha Igihe bari mu kibuga.

Abahawe amahugurwa bashyikirijwe impanyabushobozi
Aya mahugurwa yitezweho kuzamura impano z’abakiri bato

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *