Hari icyo kwibukira kuri Haruna wasezeye mu Amavubi?

Ku myaka 34, Haruna Niyonzima yamaze gutangaza ko yasezeye ku mugaragaro mu kipe y’Igihugu, Amavubi.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, ni bwo Haruna Niyonzima udafite ikipe ubu, yatangaje ko yamaze gusezera mu kipe y’Igihugu, Amavubi. Ibi yabitangarije B&B Kigali FM ubwo yagarukaga ku rugendo rwe kuva atangiye gukina nk’uwabigize umwuga.

Yagize ati “Narasezeye ariko numvaga atari ko byari bikwiye kugenda nkurikije uko abandi basezera mu bindi bihugu. Nifuzaga gutegura umukino ngasezera Abanyarwanda kuko baranshyigikiye cyane.”

Haruna ni umukinnyi wakunzwe kugaragarizwa urukundo n’Abanyarwanda mu myaka yose yabaye mu Amavubi, cyane ko ari umwe mu beza bakina hagati babaye mu kipe y’Igihugu.

Umukino we wa mbere mu Amavubi, yawukinnye mu 2013 n’ubwo guhera mu 2006 yakiniraga amakipe y’Igihugu y’abato. Ubwo yahamagarwaga bwa mbere mu kipe nkuru, yahawe amahirwe n’umutoza, Josip Kuže witabye Imana.

Umukino wa mbere  Haruna yagaragayemo, yahise atsinda ibitego bibiri abitsinze Guinée Équatoriale mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro, kimwe yagitsinze ku munota wa 57 ndetse n’ikindi ku wa 77.

Ku myaka 34 y’amavuko, yakiniye Amavubi imikino irenga 110, nyamara si benshi ku Isi bakoze ibi. Ni umukinnyi uzwiho kutarya iminwa, cyane cyane iyo afite ibyo ari gusabira bagenzi be bijyanye n’akazi cyangwa biba bikubiye mu masezerano y’akazi.

N’ubwo azwiho gufasha bagenzi be gutsinda ibitego abaha imipira, we si byinshi yatsindiye ikipe y’Igihugu kuko muri iyo mikino yose yayikiniye, yayitsindiye bitandatu gusa. Haruna yari amaze imyaka 11 ari mu kipe y’Igihugu nkuru.

Mu 2021, Haruna yahembwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, nk’umukinnyi wakinnye imikino myinshi [105] mu kipe y’Igihugu.

- Advertisement -

Amavubi yagize umwanya mwiza ku Isi mu 2015 ubwo rwageraga ku mwanya wa 65 ku Isi. Icyo gihe uyu mugabo ni we wari kipe kapiteni w’Amavubi. Ubwo yaherukaga gushyirwa ku rutonde rw’abagombaga kwitabira umwiherero w’Amavubi yateguraga imikino ya gicuti ya Botswana na Madagascar, byarangiye umutoza Frank Spittler yisubiye amukuraho kuko yavugaga ko yasanze atari ku rwego rwiza rumwemerera kuza mu Amavubi.

Haruna Niyonzima yatangiriye umupira w’amaguru mu makipe y’abato iwabo i Rubavu, aca muri Etincelles FC, Rayon Sports, APR FC na AS Kigali. Hanze y’u Rwanda yakiniye amakipe nka Yanga SC, Simba SC na Al Ta’awon yo muri Libya yarimo kuva mu 2022 kugeza agarutse mu Rwanda muri uyu mwaka.

Yabanye n’abatoza batandukanye mu kipe y’Igihugu
Yari umwe mu beza Amavubi yagize bakinaga hagati mu kibuga
Bagenzi be bamwigiyeho byinshi
Mu 2021 yahawe ishimwe ryo gukina imikino myinshi [105] mu kipe y’Igihugu
Haruna Niyonzima yamaze gusezera mu Amavubi
Ni umukinnyi wari wubashywe aho yaciye hose
Ubwo yageraga muri Libya
Yari amaze imyaka 11 mu Amavubi

UMUSEKE.RW