Ikigo Gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’lmiti (Rwanda FDA) n’Ikigo cy’lgihugu Gutsura Ubuziranenge (RSB) byatangaje ko mu Rwanda hafashwe ingamba zo guhagarika itangwa ry’ibirango by’ubuziranenge bibiri byakoreshwaga ku bicuruzwa.
Itangazo ryashyizwe hanze n’ibi bigo bibiri ku wa Gatanu tariki 6 Nzeri 2024, rivuga ko mu rwego rwo kunoza no koroshya itangwa rya serivisi hafashwe ingamba zo guhagarika itangwa ry’ibirango by’ubuziranenge bibiri byakoreshwaga ku bicuruzwa, ari icyatangwaga handikwa (R-Mark) n’icyahabwaga ibicuruzwa cya S-Mark.
Itangazo riti” Bityo hakazajya hatangwa ikirango kimwe cy’ubuziranenge ari cyo S-Mark.”
Uhereye tariki ya 6 Nzeli 2024 ikirango cya R-Mark ntikizongera gutangwa mu kwandika ibicuruzwa by’ibiribwa kandi n’abatunganya ibiribwa ntibemerewe kongera kugishyira ku nyandiko yomekwa ku gicuruzwa iha abaguzi amakuru.
Uru rwego rushinzwe Gutsura Ubuziranenge rwamamenyesheje abasaba serivisi ko ibisabwa mu kwandika ibindi bicuruzwa bidahindutse.
Abafite ibiribwa byatunganyijwe mu nganda mbere y’itariki 6 Nzeli 2024 bikaba bifite ikirango cya R-Mark ku gipfunyika babwiwe ko bashobora gukomeza kubicuruza kugeza igihe bizarangirira.
Naho abacuruzi bafite mu bubiko inyandiko ndangamakuru zomekwa ku gicuruzwa ziriho ikirango cya R-Mark bashobora gukomeza kuzishyira ku bicuruzwa kugeza igihe zizashirira mu bubiko.
UMUSEKE.RW