Inyandiko ihamagaza “Abajenosideri” gutura muri Congo yateje impaka – VIDEO

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Abo Tshisekedi yifuza mu mugamba wo kugirira nabi u Rwanda

Inyandiko y’ibanga yashyizweho umukono n’umuyobozi w’ibiro bya Perezida Tshisekedi, Antony Nkinzo Kamole, ihamagaza ‘Abajenosideri’ kujya gutura muri iki gihugu nta nkomyi, yateje impaka nyuma y’uko ubutegetsi bwa Kinshasa buyigaramye.

Ku wa 26 Nyakanga 2024, Congo yahaye uburenganzira Ali Illiassou Dicko kugira ngo ajye kuganira na Leta ya Niger ku bijyanye no kohereza Abanyarwanda batandatu baba muri Niger by’agateganyo, barimo abahamijwe ibyaha bya Jenoside.

Aba Banyarwanda barimo Sagahutu Innocent, wirirwa kuri YouTube abiba urwango no kwigisha amacakubiri n’uburyo bwo gutera u Rwanda, ndetse na Nzuwonemeye François Xavier, Mugiraneza Prosper, Nteziryayo Alphonse, Ntagerura André, na Zigiranyirazo Protais.

Ni mu mugambi wacuzwe na Tshisekedi wo gushakira amaboko umutwe w’iterabwoba wa FDLR, wifuza gutera u Rwanda mu rwego rwo gukuraho ubutegetsi buriho no gushyira mu ngiro umugambi mubisha wo gutsemba Abatutsi.

Gusa, iyi nyandiko y’ibanga ikimara gusakara ku mbuga nkoranyambaga, ibiro bya Perezida Tshisekedi byihutiye kuyihakana, bivuga ko ari ibaruwa mpimbano.

Byavuze ko nta ntumwa yigeze yoherezwa muri Niger kugira ngo isabe ko aba ‘Banyarwanda batandatu b’Abahutu’ bahabwa uburenganzira bwo kujya muri RDC.

Mu butumwa bwo kuri X, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yanyomoje ibiro bya Perezida wa RDC bivuga ko iyo baruwa ari impimbano.

Yasobanuye ko kopi imwe y’iyi baruwa IRMCT yayohereje Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Niger tariki ya 6 Nzeri, kandi ko na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda yayakiriye ku ya 7 Nzeri 2024, saa munani n’iminota 54 z’amanywa.

Nduhungirehe yavuze ko niba Leta ya RDC ishaka gushakira abo Banyarwanda uburenganzira bwo kujya muri RDC, idakwiriye kubikora ibundabunda

- Advertisement -

Ati “Bahoze muri Leta yateguye jenoside yabaye mu 1994, barimo uwabaye captain ukiri mu mitwe yitwaje intwaro, bashaka gukuraho ubutegetsi. Nibikore idahishe urutoki rwayo rw’agahera!”

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yanyomoje RD Congo

Kunywana kwa FDLR n’ubutegetsi bwa Congo si ibintu bishya

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abayigizemo uruhare, abasirikare ba leta ya Habyarimana n’abasivili, bahungiye muri Zaire ndetse bambukana intwaro nta nkomyi, icyo gihe hari ku butegetsi bwa Mobutu Sese Seko.

Impunzi z’abasirikare n’abasivili barivanze bahungira hafi n’imipaka y’u Rwanda na Zaire y’icyo gihe, bigira hamwe uko bagaruka gukomeza ubwicanyi basize batarangije, ndetse imyitozo ya gisirikare ikomereza aho.

Paul Kagame, wari Visi Perezida w’u Rwanda akaba na Minisitiri w’Ingabo, yasabye umuryango mpuzamahanga kugira icyo ukora birananirana, ni bwo havutse igitekerezo cyo gukuraho Mobutu.

Mu 1996, inyeshyamba ziyobowe na Laurent-Désiré Kabila zatangije intambara yo kwirukana Mobutu ku butegetsi, zibifashijwemo n’ingabo z’u Rwanda.

Iyi ntambara y’injayanamuntu yamaze amezi arindwi, irangira Mobutu ahunze igihugu, nyuma yaho aza gupfa azize indwara.

Hadateye kabiri mu 1998, Désiré Kabila amaze kumva icyanga cy’ubutegetsi, yatangiye gushinja u Rwanda gusahura imitungo kamere y’igihugu cye.

Ntibyarangiriye aho; yafashe icyemezo ntakuka cyo kwirukana ingabo z’u Rwanda, avuga ko zirirwa zipakira zahabu ya Congo n’indi mitungo icyo gihugu cyibitseho.

Kabila yahise anywana na EX-FAR n’Interahamwe, zari zaranashinze umutwe ugamije gutera u Rwanda, wiswe ALiR, ari wo waje guhindurirwa izina witwa FDLR ahagana mu mwaka wa 2000.

Uwo mubano wa Kabila n’abajenosideri washavuje u Rwanda, kuko yari agiye gukorera mu ngata Mobutu, wari warasezeranyije izo nkoramaraso ko zizagaruka mu Rwanda ku gatuza, zikarimbura icyitwa umututsi wese.

U Rwanda rwakubise agatoki ku kandi, ku bufatanye na Uganda n’u Burundi, binjira mu ntambara yiswe ‘Congo ya Kabiri.’ Kabila ahuruza Angola, Zimbabwe, Tchad, Sudan, na Namibia, iyi ntambara yamaze imyaka ine.

Nyuma y’urupfu rwa Perezida Laurent Désiré Kabila, yasimbuwe n’umuhungu we, Gen Maj Joseph Kabila, nawe ashyira ku ibere ALiR, yari imaze amezi macye ihinduye izina yitwa FDLR.

Bamwe mu ba FDLR bahawe “misiyo” yo kumurinda, ndetse banamubonamo iturufu izabafasha gutera u Rwanda.

Mu 2009 yaje gusinyana amasezerano n’u Rwanda yaje gutuma habaho ibikorwa byo kurwanya abarimo uyu mutwe mu byiswe “Umoja Wetu” na “Kimya II”, intego yari ukurandura FDLR.

Icyo gihe abasirikare b’u Rwanda binjiye muri Congo ku manywa y’ihangu, batatanya abarwanyi ba FDLR agahenge kongera kugaruka yaba i Goma no mu nkengero z’umupaka i Rubavu.

Nyuma yaho, umubano w’u Rwanda n’ubutegetsi bwa Joseph Kabila wakomeje kuzamo ibibazo n’amacenga ya politiki, ku buryo wakunze gukonja cyane.

Mu 2019, ubwo Perezida Félix Tshisekedi yarahiriraga kuyobora RD Congo, umubano n’u Rwanda wongeye kuzahuka, ahanini binyuze ku bushake bukomeye bwo kurandura imitwe yitwaje intwaro yayogoje icyo gihugu.

Bimwe mu bigugu birimo Lieutenant General Sylvestre Mudacumura wayoboraga umutwe wa FDLR, yiciwe muri Kivu ya Ruguru, na Gen Musabyimana Juvénal uzwi nka Jean Michel Africa wayoboraga RUD Urunana, n’abandi.

ISESENGURA

Tshisekedi yahindutse nk’igicu !

Umubano hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo waje kuzamo igitotsi mu mpera za 2021, ubwo umutwe wa M23 wuburaga imirwano muri teritwari ya Rutshuru.

Kinshasa yahise irega Kigali gufasha umutwe wa M23, uyu mutwe w’inyeshyamba ukomeje kotsa igitutu ingabo za Leta ya Congo (FARDC), iza SADC, Abarundi, FDLR n’abiswe Wazalendo.

U Rwanda rwahakanye uruhare mu gufasha inyeshyamba z’umutwe wa M23, rugaragaza ko ahubwo Congo ariyo ifasha umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Abayobozi ba Leta n’aba gisirikare muri RDC, harimo na Perezida Félix Tshisekedi ubwe, ntibahwemye gutangaza ku mugaragaro icyifuzo cyabo cyo gutera u Rwanda bagahindura ubuyobozi bakoresheje imbaraga.

Ku wa 18 Ukuboza 2023, yatangarije Abanye-Congo ko ateganya gusaba Inteko Ishinga Amategeko kumuha uburenganzira bwo gutangiza intambara ku Rwanda.

Uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye ko ingabo ze, FARDC, zifite ubushobozi bwo kurasa i Kigali, bidasabye ko ziva mu Mujyi wa Goma.

Tshisekedi amaze gutsindira kuyobora iki gihugu muri manda ya kabiri hari abavuze ko icyo yashakaga yakigezeho, gusa yakomeje guhuza ibiganza n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR uri ku ruhembe rw’imbere mu rugamba na M23.

Hari amakuru avuga ko ubutegetsi bwa Kinshasa buherutse gutera utwatsi gahunda yo kurandura umutwe wa FDLR nk’uko byari byaremeranyijwe n’abakuriye ubutasi bwa gisirikare bw’u Rwanda na RD Congo ubwo bahuriraga i Rubavu ku wa 29-30 Kanama.

U Rwanda rwemeza ko rudashobora kujenjeka, ari nayo mpamvu rwashyize imbaraga mu mutekano warwo. Ruvuga ko imikoranire hagati ya RDC na FDLR yakagombye kurebwa nk’ikibazo cya politiki, aho kuba abantu runaka bareba inyungu zabo bwite.

U Rwanda rushimangira ko rufite uburenganzira busesuye bwo gufata ingamba zo kurinda umutekano n’ubusigire byarwo, igihe icyo ari cyo cyose ibishaka kubihungabanya bikigaragara.

Perezida Tshisekedi yahuje ibiganza na FDLR

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW