Kigali: Abantu batatu baguye mu mpanuka y’imodoka

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Abantu Batatu baguye mu mpanuka y’Imodoka muri Kicukiro

Abantu batatu nibo bamaze gutangazwa ko baguye mu mpanuka y’imodoka  yabaye ku mugoroba ahagana saa moya (19h00)  zo  wo kuri uyu wa Mbere tariki 9 Nzeri 2024, ibera mu isantere ya Kicukiro uvuye ku muhanda ugerekeranye umanuka werekeza i Gikondo, ahazwi nko kwa Gitwaza .

Ni ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso yagonze imodoka na moto abantu batatu bahasiga ubuzima abandi barakomereka ndetse n’ibinyabiziga birangirika.

Umuvugizi wa Polisi Ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yabwiye The New Times Ko  iyi Kamyo yo mu bwoko bwa Fuso yagenderaga ku muvuduko ndetse ko kuri ubu abantu batatu bamaze kwitaba Imana.

Ati “ Ubu abantu batatu bamaze kwitaba Imana barimo abagore babiri ndetse n’umumotari. Abandi ba motari babiri ndetse na tandiboyi w’iyo kamyo bakomeretse mu buryo bukomeye bajyanywe ku Bitaro bya Masaka na Kibagabaga.”

SP Emmanule Kayigi yavuze ko iperereza rikomeje ku cyaba cyateje iyi mpanuka.

Iyi mpanuka yabaye Kicukiro yaje ikurkira indi yari yabaye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimironko nayo yaguyemo abantu babiri.

Iyi mpanuka yabaye ku muhanda wo kwa Gitwaza ubwo imodoka ya FUSO yagongaga moto

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *