Minisiteri ya Siporo yabonye PS mushya

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yagize Mukazayire Nelly Umunyamabanga mushya Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS).

Iki ni kimwe mu byemezo bitatu bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki 11 Nzeri 2024.

Iri tangazo ryavuze ko Mukazayire Nelly wari Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Iterambere (RDB) yagizwe Umunyamabanga Uhoraho wa MINISPORTS, asimbuye kuri uyu mwanya Niyonkuru Zephanie wavanweho n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 23 Kanama 2024.

Mukazayire wahawe inshingano ni mushya mu mirimo ifite aho ihuriye na Siporo. Uretse kuba yari Umuyobozi Wungirije muri RBD, yanabaye umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama, Rwanda Convention Bureau.

Yabaye kandi Umuyobozi Mukuru Wungirije mu biro bya Perezida wa Repubulika, ndetse akaba yaranabaye umushakashatsi wa politiki mu ishami ry’ubukungu mu biro bya Minisitiri w’Intebe.

Iyi Minisiteri ya Siporo igiye mu maboko mashya kuko na Minisiteri wa Siporo Nyirishema Richard ari mushya, aho hashize ukwezi kumwe gusa ashyizweho na Perezida wa Repubulika.

Nelly Mukazayire yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *