Mugisha Bonheur yabonye ikipe nshya

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Mugisha Bonheur uzwi nka Casemiro, yasinyiye Stade Tunisien yo mu Cyiciro cya mbere muri Tunisie.

Nyuma yo gusoza amasezerano muri Avenir Sportif de La Marsa na yo ikina shampiyona ya Tunisie, Mugisha Bonheur yahise abengukwa na Stade Tunisien yo muri iki gihugu.

Ubwo bamuhaga ikaze bakoresheje imbuga nkoranyambaga za bo, Stade Tunisien yemeje ko uyu musore w’imyaka 24, yasinye amasezerano y’imyaka itatu.

Stade Tunisien ibitse ibikombe bine bya shampiyona n’ibikombe birindwi by’Igihugu. Ubu iri mu cyiciro cya Kabiri mu mikino yo kujya mu matsinda y’amakipe yegukanye igikombe iwayo (CAF Confederation Cup), nyuma yo gusezerera Jamus FC itozwa na Casambungo André.

Mbere yo gusohoka mu Rwanda, Casemiro yakiniye amakipe ariko Heroes FC yamuranze, Mukura VS na APR FC. Yaciye kandi muri Al Ahli Tripoli yo muri Libya.

Mugisha ukina hagati mu kibuga afasha ba myugariro, ari mu bakinnyi bajyanye n’Amavubi muri Libya, gukina n’ikipe y’Igihugu ya Libya, umukino ubanza wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2025.

Yahawe ikaze muri Stade Tunisien
Bonheur yakinnye muri Al Ahli Tripoli yo muri Libya
Yari umukinnyi ubanzamo muri Avenir Sportif de La Marsa

UMUSEKE.RW