Musonera wari ugiye kuba Umudepite agiye  gutangira kuburana  

Musonera Germain (Jerimani), wari igiye kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, agiye gutangira kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha akurikiranyweho bya Jenoside yakorewe Abatutsi .

Musonera  yatawe muri yombi ku wa 21 Kamena 2024 aregwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umunyamakuru wacu uri ku Rukiko Rw’Ibanze  rwa Kiyumba mu Karere ka Muhanga,ahahoze ari i Nyabikenke, avuga ko iburanisha ryari ritegerejwe gutangira ku isaha ya saa tatu za mu gitondo(9h00) ndetse ko Musonera  yamaze kuhagera .

Mu byaha akekwaho birimo ibyo yakoreye mu yahoze ari Komini Nyabikenke, ubu ni mu Murenge wa Kiyumba aho bivugwa ko yabaga kuri bariyeri y’Interahamwe kandi yari n’umuyobozi ushinzwe urubyiruko muri iyo Komini.

Uyu mugabo akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umugabo witwa Kayihura Jean Marie Vianney, wishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Musonera Germain wari wiyamamaje kuba Umudepite ku rutonde rwatanzwe na FPR-INKOTANYI, habura amasaha make ngo bage kurahira yahise akurwa ku rutonde.

UMUSEKE.RW