NEC yatangaje 12 batsindiye kwinjira muri Sena

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
NEC yatangaje abakandida batsindiye kwinjira muri Sena

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje abakandida 12 batsindiye kwinjira muri Sena y’u Rwanda biganjemo abari basanzwe muri manda iheruka.

NEC yatangaje ibyavuye mu matora yabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Nzeri 2024, aho abagize inteko itora bihitiyemo abasenateri 12 muri 28 bari biyamamaje.

Iteka rya Perezida riteganya ko kugira ngo Abasenateri 12 batorwa n’inzego zihariye hakurikijwe inzego z’imitegekere y’igihugu baboneke, Intara y’Amajyaruguru itorwamo babiri, iy’Amajyepfo igatorwamo batatu, Iburasirazuba hatorwa batatu kimwe n’Iburengerazuba naho hatorwa batatu, mu gihe mu Mujyi wa Kigali hatorwa umwe.

NEC yatangaje ko abatowe mu Ntara y’Amajyaruguru ari Dr. Nyinawamwiza Laetitia wagize amajwi 73.00% na Rugira Amandin wagize 62.61%.

Majyepfo hatowe Umuhire Adrie agira amajwi 70,42%, Uwera Pélagie n’amajwi 62.91% na Cyitatire Sosthene wagize 61,74%.

Mu Burasirazuba harimo hatowe Bideri John Bonds wagize amajwi 80,46%, Nsengiyumva Fulgence agira 68,53% na Mukabaramba Alvera wagize 76,40%.

Mu Burengerazuba hatowe Havugimana Emmanuel n’amajwi, 69,45%, Mureshyankwano Marie Rose 74,67%, Niyomugabo Cyprien wagize amajwi 67,88%.

Mu gihe mu Mujyi wa Kigali hatowe Nyirasafari Espérance wari usanzwe ari Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda wagize amajwi 55,26%.

Mu basenateri 12, babiri gusa nibo bashya ari bo Amandin Rugira ndetse na Cyitatire Sosthene wari usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa Sena y’u Rwanda.

- Advertisement -

Cyitatire nubwo ari mushya ariko yari asanzwe muri Sena y’u Rwanda nk’umuhuzabikorwa wayo, umunyamabanga ndetse n’ukurikirana imirimo ya buri munsi yayo ’clerk’.

Ku wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri 2024 biteganyijwe ko hazatorwa abasenateri babiri bava mu mashuri makuru na Kaminuza bya Leta n’ibyigenga.

Hari kandi abandi basenateri umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, bane bashyirwaho n’ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki.

Ibyavuye mu itora, bitangazwa ku buryo bwa burundu mu minsi irindwi uhereye igihe ibyavuye mu itora ku buryo bw’agateganyo byatangarijwe. 

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *