Nyanza : Hizihijwe isabukuru y’imyaka 125 hasurwa ahantu  ndangamurage

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Hizihijwe isabukuru y'imyaka 125 hasurwa ahantu  ndangamurage

Muri gahunda yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 125 Nyanza ibaye umujyi ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bufatanyije n’abaturage hakozwe urugendo rugamije gusura ahantu ndangamurage hafite amateka yihariye.

Akarere ka Nyanza ubwo kari  muri gahunda yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 125 Nyanza ibaye umujyi, hakozwe urugendo rugana ahantu hatandukanye hafite amateka .

Uru rugendo rwatangiriye mu Gakenyeri ku Kigabiro cy’umwami Yuhi V Musinga ari naho umurwa wa Nyanza washingiwe mu 1899.

Urugendo rwakomereje ahantu hatandukanye hakaba na hamwe muhabumbateye amateka ndangamurage nko ku iriba ry’umwami Yuhi V Musinga mu Gakenyeri, Kiliziya ya Kristo umwami, ikaragiro rya Nyanza(Nyanza Milk Industries) ryashinzwe n’umwami Mutara III Rudahigwa mu 1937.

Hasuwe kandi Ingoro ndangamurage yo kwigira ku Rwesero, Ingoro y’amateka y’Abami mu Rukari,ku musero i Mwima ari naho hatabarijwe umwami Mutara III Rudahigwa, Kigeri V Ndahindurwa n’umwamikazi Rosalie Gicanda,Icyuzi cya Nyamagana cyafukujwe n’umwami Mutara III Rudahigwa afatanyije na Dubois agamije kuvomerera imyaka, ubworozi bw’amafi no kwidagadura.

Hasuwe ahahoze urukiko rw’umwami Mutara III Rudahigwa ubu hakaba ari ikigo gitanga amakuru y’ubukerarugendo mu karere ka Nyanza ari naho hari kubera imurika ku mateka  I Nyanza  byamaze ku menyekana  ari ‘ku gicumbi cy’umuco.

Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 125 Nyanza ibaye umujyi birakomeje biteganyijwe ko bizasozwa kuwa Gatandatu tariki ya  07 Nzeri 2024 .

Hazaba ibikorwa bitandukanye nk’umukino wa Rayon sport izakinamo na Mukura Victory Sport bigasozwa n’igitaramo cyizabera ku ngoro y’Abami mu Rukari.

Theogene NSHIMIYIMANA

- Advertisement -

UMUSEKE.RW I Nyanza

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *