Nyaruguru: Hagiye gushingwa ikipe y’Abagore ikina ruhago

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Biciye mu bufatanye bw’Akarere ka Nyaruguru n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [Ferwafa] muri Komisiyo Ishinzwe Iterambere ry’Umupira w’amaguru w’Abagore, muri aka Karere hagiye gushingwa ikipe y’Abagore ikina umupira w’amaguru nk’iyabigize umwuga.

Igihugu cy’u Rwanda, giha agaciro umugore biciye mu buzima bwa buri munsi bw’Igihugu, ndetse abagore bari mu bafata ibyemezo mu nzego zitandukanye za Leta y’u Rwanda.

Iyo binageze mu mupira w’amaguru, nta bwo abagore bahejwe inyuma kuko uko hari shampiyona z’abagabo mu byiciro bitandukanye, ni na ko bimeze mu bagore ndetse no mu bangavu.

Kuri iyi nshuro, Akarere ka Nyaruguru kiyemeje gutangiza ikipe y’Abagore izatangirira mu cyiciro cya Kabiri cy’umupira w’amaguru. Iyi kipe igiye gutangizwa nyuma y’uko habayeho ibiganiro hagati y’aka Karere ndetse na Komiseri Ushinzwe Iterambere rya Ruhago muri Ferwafa, Munyankaka Ancille n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko iyi kipe izitwa Nyaruguru WFC, izatangirana n’izindi muri shampiyona y’Abagore y’Icyiciro cya Kabiri y’uyu mwaka w’imikino 2024-25.

Biciye muri Komisiyo Ishinzwe Iterambere ry’Umupira w’amaguru w’abagore muri Ferwafa, ruhago y’abagore mu Rwanda ikomeje gutera intambwe igaragarira buri wese ukunda ruhago. Kuri ubu ikipe zikina mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri, zafashijwe kubona ibibuga byiza zizajya zakiriraho imikino, bitandukanye n’uko byahoze mu myaka ishize.

Ikirenze kuri ibi kandi, ibihembo bitangwa mu mupira w’abagore, biragenda byiyongera n’ubwo hakiri byinshi byo gukora. Ubu buri kipe ifite aho ibarizwa n’abakozi bafite amasezerano y’akazi ahoraho.

Nyuma y’inama nyunguranabitekerezo, hemejwe ko mu Karere ka Nyaruguru hagiye gushingwa ikipe y’Abagore ikina ruhago
Komiseri Ancille, aba ari ku kibuga kenshi
Munyankaka Ancille uyobora Komisiyo Ishinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore muri Ferwafa, akomeje gukora ibishoboka ngo abagore bakine ku bwinshi

UMUSEKE.RW