Police yafatanyije Muhazi n’ubukene – AMAFOTO

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo kuza i Kigali iseta ibirenge kubera kudahembwa ndetse n’amafaranga yo gusinya amasezerano (Recruitments), ikipe ya Muhazi United yatsinzwe na Police FC ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa Kane wa shampiyona y’Icyiciro cya mbere.

Kuri uyu wa mbere ni bwo hakinwe umukino usoza umunsi wa Kane wa shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Bagabo.

Ikipe ya Police FC yari yarikiriye Muhazi United, mu mukino wabereye kuri Kigali Péle Stadium Saa Cyenda z’amanywa.

Muhazi United iterwa inkunga n’Uturere tubiri two mu Ntara y’i Burasirazuba, yaje gukina uyu mukino iseta ibirenge nyuma yo kuba abakinnyi bafitiwe amafaranga arimo ayo baguzwe ubwo basinyiraga iyi kipe.

Ikipe y’Abashinzwe Umutekano, yatangiye neza ndetse ku munota wa kabiri yari ibonye igitego cyatsinzwe na Richard Kilongozi Bazombwa ku mupira yari ahawe na Ani Elijah.

Muhazi United wabonaga itari nziza mu kugumana umupira, yagerageje gushaka igitego cyo kwishyura biciye kuri Samson Babuwa, ariko ba myugariro ba Police FC bari bahagaze neza.

Igice cya Mbere cyaranzwe no gukinira ku izamu ry’ikipe y’i Burasirazuba, ariko ikomeza kwirwanaho iminota 45 irangira ari igitego 1-0.

Igice cya Kabiri Police FC yakomeje kuba nziza biciye kuri Ani Elijah wari wagoye cyane ba myugariro ba Muhazi United.

Mashami Vincent yahise akora impinduka mu gice cya Kabiri, akuramo Muhozi Fred wasimbuwe na Mugisha Didier.

- Advertisement -

Didier wasabwaga kongera imbaraga mu busatirizi bw’ikipe y’Abashinzwe Umutekano, yatangiye kuyihutisha ndetse agora uruhande rw’ibumoso rw’inyuma rwa Muhazi.

Ibintu byongeye kuba bibi ku kipe itozwa na Ruremesha, ku munota wa 83 ubwo Bigirimana Abedi yongeraga kunyeganyeza inshundura ku mupira yari ayawe na Elijah, maze acenga umunyezamu awushyira mu izamu.

Ntibyatinze nanone kuko ku munota wa 84, Ani Elijah yahise atsinda igitego cya Gatatu ku mupira yari ahawe na Mugisha Dider, maze ibyo Muhazi United yabonaga ko bishoboka bihita biyirangiriraho uko.

Icyari gikurikiyeho ku Bashinzwe Umutekano, ni ugucunga ibyagezweho, maze iminota 90 irangira amanota asigaye i Kigali ku ntsinzi ya Police FC y’ibitego 3-0.

Iyi ntsinzi yahise ishyira Abashinzwe Umutekano ku mwanya wa mbere by’agateganyo n’amanota arindwi mu mikino itatu imaze gukina. Muhazi United iri ku mwanya wa 13 n’amanota atatu mu mikino ine imaze gukina.

Ani Elijah yagize umukino mwiza
Yagoye cyane ba myugariro ba Muhazi United
Richard Kilongozi, ni we wafunguye amazamu
Ubwo bishimiraga igitego cya mbere
Muhozi Fred yari mu bakinnyi 11 babanjemo
Bazombwa yagize iminota 45 myiza
Elijah yari mwiza muri uyu mukino
Ishimwe Christian, ari mu bagize umukino mwiza

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *