Ruhango: SEDO amaze igihe afungiwe mu nzererezi

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Umukozi w'Akarere ka Ruhango   afungiye muri 'Transit Center'

SEDO w’Akagari ka Bihembe mu Murenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango, agiye kumara ukwezi mu kigo bafungiramo inzererezi.

Abatanze amakuru y’ ifungwa ry’uyu mukozi w’Akagari ka Bihembe, Ndagijimana Marc babwiye UMUSEKE ko yafashwe mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nzeri 2024.

Bavuga ko uyu mukozi akimara gufatwa yahise ajyanwa muri Transit Center i Kebero iherereye mu Murenge wa Ntongwe.

Bakibaza impamvu n’amakosa umukozi wa Leta yakoze atatuma adashyikirizwa Ubugenzacyaha kugira ngo abazwe ibyo akekwaho.

Umwe muri abo baturage yagize ati “Ntabwo duhakana ko yaba yarakoze amakosa, ariko abakoresha be bagombye kumwandikira agahanwa bikurikije amategeko agenga abakozi ba Leta.”

Uyu akomeza avuga ko niba ari amakosa y’akazi ashinjwa yari kuba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB akagezwa imbere y’Ubushinjacyaha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabagari, Ntivuguruzwa Emmanuel yabwiye UMUSEKE ko kugeza ubu nta SEDO bafite ufunze, usibye uwo bakurikiranyeho imyitwarire idahwitse yo mu kazi.

Gitifu avuga ko muri ayo makosa harimo kwiyandarika ku kazi. Ati “Umukozi wese utarava mu kazi aba ari mu kazi. Gusa nakubwira ko hari imyitwarire itari myiza Inzego zirimo kumukurikiranaho.”

Gitifu avuga ko atasobanura mu buryo bwimbitse ibyaha akurikiranyweho usibye iyo myitwarire mibi.

- Advertisement -

Gusa hari abavuze ko Ndagijimana Marc akunda kunywa agasinda ari mu kazi, cyakora bakavuga ko kumufungira aho hantu batabyakira neza, ndetse ko ari ukumukoza isoni mu bakozi bagenzi be, abaturage akemurira ibibazo ndetse n’abo mu muryango we.

Nubwo Gitifu ateruye ngo yemeze amakuru y’ifungwa ry’uyu mukozi w’Akagari, ariko kugeza uyu munsi Ndagijimana Marc agifungiye muri Transit Center ya Ntongwe.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *