Rwatubyaye yatandukanye na FC Shkupi

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

FC Shkupi yo muri Macédoine ya Ruguru yatandukanye na myugariro wo hagati, Rwatubyaye Abdul nyuma y’amezi atandatu ayisubiyemo.

Muri Gashyanyare uyu mwaka ni bwo uyu myugariro uri mu bakomeye mu Rwanda yagurishijwe na Rayon Sports muri FC Shkupi FC.

Icyakora, n’ubwo yari umukinnyi ubanzamo imikino yose muri iyi kipe, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki 31 Kanama 2024, ni bwo iyi kipe yasezeye kuri uyu mukinnyi binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Mu magambo arimo ikinyabupfura n’icyubahiro byinshi banditse bati “Uyu munsi dutandukanye n’umukinnyi w’inkingi ya mwamba mu ikipe yacu. Umusanzu wawe mu ikipe, haba mu kibuga no hanze yacyo wari ntagereranywa. N’ubwo tugusezeyeho, urukundo n’ubwitange wagaragaje tuzahora tubyishimira.”

Bakomeje bagira bati “Mu bihe biri imbere, ubwo uzaba warasezeye ku gukina ruhago, imiryango izahora igufunguriwe.”

Basoje bamwifuriza amahirwe n’imigisha ku handi agiye kwerekeza.

Urugendo rwa Rwatubyaye Abdul hanze y’u Rwanda ntirwakunze kumuhira. Ubwo yavaga muri Rayon Sports mu 2019 yerekeje muri Kansas City yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iza kumutiza muri Swope Park Rangers, nyuma ajya muri Colorado Rapids na yo imutiza muri Colorado Switchbacks, ari na yo yavuyemo yerekeza muri FC Shkupi yatandukanye na yo bwa mbere muri 2022 ubwo yagiraga imvune y’igihe kirekire.

Rwatubyaye yamaze gutandukana na FC Shkupi
Yari amaze amezi atandatu muri iyi kipe
Ikipe yamushimiye

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *