Sahabo bikomeje kwanga! Uko Abanyarwanda bitwaye hanze y’u Rwanda

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ibintu bikomeje kuba bibi kuri Hakim Sahabo ukina mu Bubiligi, mu gihe Gefle IF ya Rafael York yanyagiwe ibitego 4-0, Ishimwe Anicet na Mugisha Bonheur bakomeza kugira intangiriro nziza muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Tunisie.

Amenshi mu makipe akinamo Abanyarwanda hirya no hino ku Isi ntiyahiriwe mu mpera z’icyumweru dusoje, n’ubwo hari abitwaye neza, nk’uko bigaragara muri iyi nkuru UMUSEKE wabakoreye.

Duhereye mu Majyaruguru ya Afurika, umukinnyi ukina hagati mu kibuga yugarira, Mugisha Bonheur ‘Casemiro’ yakinnye umukino wa kabiri nyuma yo kwerekeza muri Stade Tunisien.

Ubwo iyi kipe yasuraga Esperance de Tunis mu mukino w’Umunsi wa Gatatu wa Shampiyona, uyu musore yakinnye iminota yose y’umukino, banganya ibitego 2-2.

Tutarava muri Tunisie, Ishimwe Anicet uheruka guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu, yabanje mu kibuga mu mukino Olmpique Béja akinira yatsinzemo Ben Guerdane igitego 1-0, ku Cyumweru.

Olympique Béja ni iya gatatu ku rutonde rwa Shampiyona,  aho ifite amanota icyenda kuko yatsinze imikino itatu yose ifungura shampiyona.

Ku wa Gatandatu, muri Afurika y’Epfo hakinwe umukino w’ishiraniro wahuje Kaizer Chiefs ya Ntwari Fiacre na Mamelodi Sundowns. Uyu munyezamu wa mbere mu ikipe y’Igihugu yakinnye iminota 90 yose, n’ubwo ikipe ye yatsinzwe ibitego 2-1.

Mu mikino itatu ya shampiyona Ntwari Fiacre amaze gukina abanzamo, amaze kwinjizwa ibitego bine.

Muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Ukraine, ahakina kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad, bakinaga Umunsi wa Munani.

- Advertisement -

Djihad yakinnye umukino wose ndetse anabona ikarita y’umuhondo mu mukino Kryvbas akinira yatsinzwemo na Oleksandriya igitego 1-0, ku wa Gatandatu.

Hakim Sahabo wa Standard Liège akomeje kubura umwanya wo gukina.

Uyu musore ukiri muto ntiyigeze agaragara ku rutonde rw’abakinnyi bifashishijwe mu mukino w’Umunsi wa Cyenda ikipe ye yatsinzwemo na Westerlo ibitego 2-1.

Ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru ikipe ya Standard de Liege y’abatarengeje imyaka 23 ikina muri shampiyona y’Icyicjro cya kabiri mu Bubiligi, yatsindwaga na RUSG U23 ibitego 3-0.

Kuri uyu mukino Hakim Sahabo wongeye kumanurwa muri iyi kipe y’abato ya Standard de Liege yakinnye iminota yose y’umukino.

Tukiri mu Bubiligi, Samuel Gueulette ukina muri RAAL La Louviere yo mu Cyiciro cya Kabiri, yakinnye iminota 60 y’umukino w’Umunsi wa Gatandatu ikipe ye yatsinzwemo na Patro Eisden ibitego 2-0.

RAAL La Louviere ni iya gatatu ku rutonde rwa Shampiyona, aho irushwa amanota atatu na RWDM ya mbere.

Ku wa Gatanu w’icyumweru dusoje, Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ yakinnye umukino wose ikipe ye ya AEL Limassol yatsinzwemo  na Omonia ibitego 3-1.

Iyi kipe ye ikina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Chypre ntiri mu bihe byiza kuko ifite amanota atandatu yonyine mu mikino itanu shampiyona imaze gukinwa.

Muri Azerbaïdjan, ahakina myugariro Mutsinzi Ange, bakinaga Umunsi wa Munani wa shampiyona.

Uyu myugariro wo hagati yabanje mu kibuga ndetse anasoza umukino, ubwo FK Zira akinira yatsindaga Kapaz ibitego 3-0.

Kuri ubu, FK Zira ni iya gatatu ku rutonde rwa Shampiyona n’amanota 15, n’ubwo ifite umukino w’ikirarane.

Muri Macédonie, Rwatubyaye Abdul yasibye umukino wa kabiri nyuma y’ikarita y’umutuku yari yaboneye mu mukino w’Umunsi wa Gatandatu.

Icyakora, ibi ntibyabujije ikipe ye ya Brera Strumica kunyagira Pelister ibitego 4-0, ku Cyumweru.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kwizera Jojea yakinnye iminota yose, anerekwa ikarita y’umuhondo, ubwo Rhode Island akinira yatsindaga San Antonio ibitego 3-1.

Umunyezamu Buhake Twizere Clement uherutse guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yitegura imikino ibiri ya Bénin izakinwa mu Ukwakira, yari mu izamu umukino wose, ubwo ikipe ye ya UII/Kisa yatsindwaga na Eidsvold igitego 1-0.

UII/Kisa ni iya munani n’amanota 38 ku rutonde rwa Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu itsinda B, muri Norvège.

Mu Cyiciro cya Kabiri muri Suède, Byiringiro Lague witegura kwibaruka ubuheta, yicaye ku ntebe y’abasimbura iminota yose y’umukino, ubwo Sandvikens IF akinira yatsindaga Brage ibitego 2-1, mu mukino w’Umunsi wa 25 wabaye ku wa Gatandatu.

Mugenzi we bakinana, Yannick Mukunzi, we ntaheruka kugaragara mu mwambaro w’iyi kipe kuko mu ntangiriro za Nzeri yabazwe ivi.

Rafael York na we ukina muri icyo cyiciro, yakinnye iminota yose, anerekwa ikarita y’umuhondo, mu mukino ikipe ye ya Gefle IF yanyagirwagamo na Helsingborg ibitego 4-0, ku Cyumweru.

Gefle IF iri ahabi ndetse nta gikozwe izasubira mu Cyiciro cya Gatatu, kuko iri ku mwanya wa 15 ubanziriza uwa nyuma, n’amanota 25 mu mikino 25.

Kury Johan Marvin uherutse guhamagarwa mu bakinnyi 39 umutoza w’Amavubi azakuramo abazakina imikino ibiri ya Bénin, ntiyagaragaye mu bakinnyi Yverdon akinira yakoresheje ku wa Gatandatu itsinda Saint Gallen igitego 1-0.

Yverdon ni iya cyenda ku rutonde rwa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Busuwisi, aho ifite amanota umunani mu mikino umunani.

Muri Kenya, Gitego Arthur yabanje mu kibuga asimburwa ku munota wa 64, mu mukino AFC Leopards yatsinzemo Nairobi City Stars ibitego 2-1, ku Cyumweru.

AFC Leopards ni iya kabiri ku rutonde rwa Shampiyona, aho imaze gukorera amanota icyenda mu mikino ine imaze gukina.

Benshi muri abo bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda twagarutseho, bategerejwe tariki ya 11 Ukwakira, ubwo Amavubi azaba akina na Bénin umukino ubanza uzabera i Abidja, ndetse no mu mukino wo kwishyura uzabera kuri Stade Amahoro tariki ya 15 Ukwakira.

Iyi mikino ni iyo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc.

Hakim Sahabo yongeye kujyanwa mu kipe y’abato

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *