Tanzania: Urupfu rw’utavuga rumwe na  leta rwateje uburakari

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Urupfu rw’utavuga rumwe na  leta rwateje impaka

Urupfu rw’utavuga rumwe na  leta ya Tanzania  rwateje impaka, Perezida Samia Suluhu Hassan, asaba ko hakorwa iperereza.

BBC ivuga ko Mohamed Ali Kibao, wari mu bunyamabanga bw’ishyaka Chadema, byatangajwe ko yaburiwe irengero ku wa gatandatu nyuma y’uko avanywe mu modoka rusange n’abantu batamenyekanye ubwo yarimo yerekeza iwabo ku ivuko mu mujyi wa Tanga avuye i Dar es Salaam.

Umurambo we waje kuboneka mu gace ka Ununio, mu majyaruguru ya Dar es Salaam. Ubu hari gukorwa isuzuma mu kugaragaza icyamwishe.

Ishyaka Chadema rivuga ko abantu bitwaje intwaro bahagaritse iyo modoka rusange igeze hafi y’ahitwa Tegeta bakoresheje imodoka bwite ebyiri, bategeka umushoferi n’abagenzi kudasohoka mu modoka, “binjiramo basohora ku ngufu Mzee Kibao wari ugiye i Tanga”.

Umurambo we waje kuboneka ku cyumweru, amakuru y’ibinyamakuru mu gihugu avuga ko umubiri we werekana ibimenyetso ko yakorewe iyicarubozo.

Perezida Samia yagize ati “Nategetse abashinzwe iperereza kumpa raporo irambuye kuri iki gikorwa cy’urwango, hamwe n’ibindi bisa na cyo, vuba bishoboka.”

Igihugu cyacu ni demokarasi, kandi buri muturage afite uburenganzira bwo kubaho. Leta nyoboye ntabwo yihanganira ibikorwa nk’ibi by’ubugome.”

Samia yavuze ko yihanganishije umuryango wa Kibao, inshuti ze na bene wabo, n’abakuriye ishyaka Chadema.

Iyicwa rya Kibao ryateye uburakari no kwamaganwa muri Tanzania, benshi basaba leta gufata ingamba ku bantu baburirwa irengero, abashimutwa na bamwe bicwa.

- Advertisement -

Ishyaka Chadema, n’ayandi, ryamaganye ubu bwicanyi kandi ryasabye leta ibisobanuro no kugira icyo ikora.

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *