Nyuma yo kudahirwa mu mikino itatu yo mu itsinda, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore ikina Volleyball y’Abafite Ubumuga [Sitting Volleyball], yasoje imikino Paralempike iri ku mwanya wa karindwi.
Mu mikino Paralempike yabereye i Paris mu Bufaransa, u Rwanda rwari mu itsinda rya Kabiri aho rwari kumwe na Canada, Slovénie na Brésil. Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore ikina Sittinga Volleyball, nta mukino yigeze ibasha gutsinda muri iri tsinda.
Gusa mu mikino yo guhatanira imyanya yindi myiza, u Rwanda rwatsinze u Bufaransa amaseti 3-0 [25-9, 25-8 na 25-11]. Ibi byatumye u Rwanda rutahana umwanya wa karindwi mu mikino Paralempike y’uyu mwaka.
Undi Munyarwanda wari uhagarariye u Rwanda mu mikino Paralempike ikinwa n’abafite Ubumuga, ni Niyibizi Emmanuel wasiganwaga ku maguru muri metero 1500 ariko yakuwe mu isiganwa ritarangiye nyuma yo kugenda nabi mu nzira abakinnyi banyuramo.
Niyibizi yari yabaye uwa Gatanu mu bakinnyi 16, nyuma yo gukoresha iminota itatu n’amasegonda 56 n’ibice 30. Ibi byari ibihe bye byiza yagize muri iki cyiciro yasiganwemo.
Biteganyijwe ko itsinda ry’Abanyarwanda bari bahagarariye u Rwanda muri iyi mikino Paralempike, rizagera mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru.
UMUSEKE.RW