Ubusesenguzi: Ese koko umutoza w’Amavubi ntazakomezanya na yo?

Nyuma y’uko umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu, Amavubi, Torsten Frank Spittler atangarije ko agiye gusezera umwuga wo gutoza nyuma y’amezi abiri ari imbere, benshi bakomeje gushidikanya kuri iki cyemezo cye.

Kuri uyu wa Kabiri, Umudage, Frank Torsten Spittler utoza Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yatangaje ko atazongera amasezerano yo gutoza u Rwanda, ubwo ayo afite azaba ageze ku musozo mu Ugushyingo.

Yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’umukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika Amavubi yanganyijemo na Nigeria 0-0, kuri uyu wa Kabiri, kuri Stade Amahoro.

Mbere na mbere yabanje kuvuga ko yishimiye inota rimwe akuye kuri Nigeria kuko ngo ari ikipe ikomeye cyane by’umwihariko mu busatirizi bwayo.

Yasobanuye ko icyo yabwiye abasore be ari ugutuza bakikuraho igitutu cyo gushaka igitego bityo bagakina bisanzuye. By’umwihariko, yashimiye cyane umunyezamu Ntwari Fiacre wakuyemo imipira yabazwe (saves) igera kuri icyenda.

Ubwo umunyamakuru yamubazaga ku hazaza he mu Ikipe y’Igihugu, Frank Spittler yasubije agira ati “Ubwo nahageraga bambajije igihe nshaka kuguma hano, mbasubiza ko nshaka kuguma hano umwaka umwe, kubera ko nyuma y’aho nzasezera [umwuga w’ubutoza].

Undi munyamakuru yasobanuje neza umutoza niba azasezera nk’Umutoza w’u Rwanda gusa cyangwa niba ari ugusezera burundu ku gutoza, maze ahamya ko azaba asezeye burundu. Ati “Nzasezera [gutoza]. Ndashaje.”

Abasesenguye iyi mvugo y’uyu Mudage, bamwe bahamya ko ashobora kuba yacugushije ikibiriti ngo arebe ikivamo, abandi bahamya ko atari kenshi wumva umuntu w’Umujyi rwera ashobora guhindura icyemezo cye.

Abakurikiranira hafi ibya ruhago mu Rwanda, batangiye gusaba inzego bireba ko bagerageza kwegera uyu mutoza bakamusaba gihindura iki cyemezo, cyane ko yafashije Amavubi kuzamura urwego rw’imikinire.

- Advertisement -

Mu ntangiriro z’Ugushyingo 2023 ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA ) ryatangaje Umudage Frank Torsten Spittler nk’umutoza w’Amavubi mu gihe cy’umwaka umwe, asimbuye Umunya-Espagne, Carlos Alòs Ferrer wari uherutse gutandukana n’u Rwanda nyuma yo kubona akazi ko kujya gutoza Igihugu cya Belarus.

Agihabwa izi nshingano ntiyakiriwe neza na benshi mu bakunzi ba ruhago kuko nta bigwi bihambaye yari afite muri uyu mwuga nk’umutoza w’Amakipe y’Ibihugu.

Icyakora, ntiyatinze kwigarurira imitima y’Abanyarwanda bamushidikanyijeho mu mizo ya mbere, kuko yitwaye neza. Mu mikino umunani amaze gukina kuva yagirwa Umutoza w’u Rwanda yatsinzemo imikino itatu irimo uwo Amavubi yatsinzemo Afurika y’Epfo ibitego 2-0 mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, anganya imikino ine, mu gihe yatsinzwemo umwe gusa.

Uyu musaruro ni na wo utumye magingo aya u Rwanda ruyoboye itsinda rya gatatu mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, aho ruyoboye iri itsinda ririmo ibigugu nka Nigeria na Afurika y’Epfo, n’amanota arindwi mu mikino ine bamaze gukina.

Uyu mutoza kandi ni we utumye Umukuru w’Igihugu agaruka muri Stade kureba Ikipe y’Igihugu nyuma y’imyaka umunani. Yaherukaga kugaragara ku mikino ya hano mu Rwanda muri Mutarama 2016, ubwo yafunguraga ku mugaragaro irushanwa ry’amakipe y’Igihugu ry’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN).

Frank Torsten Spittler w’imyaka 62 asigaje imikino ine gusa mbere y’uko asezera Abanyarwanda. Iyo mikino ni ibiri Amavubi azakina na Bénin mu kwezi k’Ukwakira ndetse n’indi ibiri azakina mu Ugushyingo bakina na Libya ndetse na Nigeria. Iyi mikino yombi ni iyo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025.

Umutoza w’Amavubi, Frank Spittler yavuze ko nasoza amasezerano ye azahita asezera gutoza kuko ashaje

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW