Umukino wa Vision na Police ugiye gusubukurwa

Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere (Rwanda Premier League) rwamenyesheje Police FC na Vision ko umukino wabo wasubitswe kubera imvura, banganya 0-0 mu minota 45 y’igice cya mbere, urasubukurwa kuri uyu wa Mbere.

Nk’uko bikubiye mu itangazo uru rwego rwashyize hanze mu ijoro rishyira kuri uyu wa Mbere, uyu mukino ugomba gusubukurwa uyu munsi, amakipe yombi agakina iminota yari isigaye.

Bati “Uyu mukino uzasubukurwa ku wa Mbere, tariki 30 Nzeri 2024, saa Cyenda z’igicamunsi hakinwa iminota 45 yari isigaye ngo urangire, nk’uko ingingo ya 38 y’amategeko agenga amarushanwa ya FERWAFA abiteganya.”

Iyi ngingo ya 38 yifashishijwe, ivuga kandi ko abakinnyi bari mu kibuga ndetse n’abari ku ntebe y’abasimbura badahinduka, yewe n’abari bahawe amakarita agumaho; mbese aho umukino wasubikiwe ni ho usubukurirwa.

N’ubwo umukino wayo utarangiye, Police FC ni yo ikiyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 10, inganya na Gorilla FC ndetse na As Kigali zo zimaze gukina imikino itanu.

Rwanda Premier League yemeje ko uyu mukino uza gukomeza hakinwa iminota 45 yari isigaye
Imvura ni yo yahagaritse umukino wa Vision FC na Police FC
Amakipe yombi yasoje iminota 45 anganya 0-0

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW