Urubuga Irembo rurakataje mu gufasha Abanyarwanda

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Urubuga Irembo rwahinduye byinshi

Urubuga Irembo rumaze kuzenguruka uturere 20 mu gihugu rusobanurira abantu ibijyanye na serivisi rutanga, ndetse rubashishikariza kuzitabira no kwisabira zimwe muri zo mu kwiswe ‘Byikorere’.

Ni gahunda yatangiye mu 2023, ubu ikaba imaze kugera mu turere 20 n’Imirenge 145, abaturage baganirizwa.

Urubuga Irembo ruvuga ko muri icyo gihe hafunguwe konti zirenga ibihumbi 261. Mu kwisabira serivisi byatangiriye kuri 25%, ubu bigeze kuri 35%.

Umuyobozi Ushinzwe ibijyanye n’ibikorwa mu Rubuga Irembo, Patrick Gategabondo, yavuze ko mu 2020 bashyize imbaraga cyane mu gukorana n’abantu banyuranye barimo abanyeshuri kugira ngo banoze ikoranabuhanga, byatumye muri iki gihe kongeramo serivisi bifata iminsi mike.

Yasobanuye ko Ubu ku Rubuga Irembo wahasanga serivisi zirenga 200, kandi barifuza ko zaguka zikanashyirwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda ndetse n’Icyongereza.

Umuyobozi Mukuru mu Irembo ushinzwe gutanga serivisi no kuzigeza ku bakiriya, Liliose Nyinawinkindi, yasobanuye ko baherutse kongeramo Serivisi 100 ndetse ko ubu hariho serivisi 223.

Yasobanuye ko uru rubuga rwagutse ku buryo ubu n’Abanyarwanda batuye mu mahanga birohejwe kuko hashyizweho serivisi bakenera bari iyo, ku buryo bitakiri ngombwa kujya kuri za Ambasade.

Nyinawinkindi yavuze ko gahunda ya ‘Byikorere’ yaje ije gufasha abaturage gusobanukirwa serivisi zitangirw ku Irembo

Ati “Twabonaga y’uko uko tugenda twongeraho serivisi ariko nanone hakiri imbogamizi y’uko umuturage abyumva cyangwa abyisangamo yumva ko izi serivisi koko ari ize kandi ko zoroshye kuzigeraho.”

- Advertisement -

Yavuze ko izi serivisi zashyizwemo zoroheje ubuzima bw’abaturage benshi, ndetse bamwe bibuka uburyo bajyaga bagorwa no kubona icyangombwa cy’amavuko.

Urubuga Irembo kuva mu 2014, rutangiye gukora rworohereje abaturage ku buryo n’ibihugu bindi binyurwa n’imikorere yarwo.

Umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru uheruka kurusura ni Umwami Mswati III wa Eswatini ubwo yari mu Rwanda.

Eswatini yashimye uburyo rukoramo ndetse igaragaza inyota yo kwigira ku Rwanda ku buryo nabo bazarujyana iwabo.

Umuyobozi Ushinzwe ibijyanye n’ibikorwa mu Rubuga Irembo, Patrick Gategabondo
Umuyobozi Mukuru mu Irembo ushinzwe gutanga serivisi no kuzigeza ku bakiriya, Liliose Nyinawinkindi
Ibyamamarw byasobanuriwe uko gahunda ya “Byihorere” ikora
Abanyamakuru basobanuriwe iyi gahunda
Urubuga Irembo rwahinduye byinshi

UMUSEKE.RW

Igitekerezo 1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *