Urukiko rwitabaje abaganga ngo basobanure  dosiye y’Uwaguye Transit Center

Abaganga baje mu rukiko gusobanura raporo bakoze ku muntu waguye muri Transit Center bikekwa ko yishwe n’abantu batandukanye barimo abapolisi.

Docteur Muvunyi Jean Baptiste na Docteur Nkurunziza Innocent nibo bari imbere y’Urukiko  basobanura uko babonye umurambo ari nabo bawupimye bakanakora raporo yawo.

Mu iburanisha ryabaye ku wa 25 Nzeri 2024, abaganga bahamagajwe kugira ngo bagire ibyo basobanurira urukiko Rwisumbuye rwa Huye .

Ni nyuma yuko abaregwa ari bo Inspector of Police Eustashe Ndayambaje, PC Dative Uwamahoro, PC Tuyisenge Yusuf, DASSO witwa Niyirora Jean Claude, Umuhuzabikorwa wa Transit Center ya Ntyazo mu karere ka Nyanza witwa Umulisa Groliose n’abandi bafungwa.

Aba  bari bazamuye inzitizi ko  raporo ya muganga yagaragaje ko nyakwigendera yapfuye urupfu rusanzwe bityo urubanza rukwiye kubera mu rukiko Rwibanze rwa Busasamana kuko urukiko rwisumbuye rwa Huye rudafite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza.

Ni mu gihe ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko nyakwigendera yapfuye azize inkoni bityo urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwari rufite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza.

Uwapfuye ni Habakurama Venant bikekwa ko yaguye muri Transit Center ya Ntyazo mu karere ka Nyanza bigizwemo uruhare n’abapolisi, umuhuzabikorwa wa Transit Center, DASSO n’abandi bari abafungwa.

Docteur Muvunyi Jean Baptiste yabwiye Urukiko ko nyakwigendera Habakurama Venant yishwe no kwipfundika kw’amaraso ndetse n’ibirutsi byabuze aho binyura bituma ahera umwuka.

Docteur Muvunyi yagize ati”Uwo muntu nta kimenyetso twabonye cyuko yakubiswe.”

- Advertisement -

Yakomeje ati”Nta bimenyetso byo gukubitwa yarafite bigaragarira amaso twabonye kuburyo byari kumutera gupfa

Umwe mu banyamategeko wunganira abaregwa yavuze ko banyuzwe n’ibisobanuro bahawe bityo icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake byateye urupfu cyavanwamo hasigasira kuburana icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake gusa.

Yagize ati”Icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake twazacyiburana igihe kigeze.”

Ubushinjacyaha bwabajije bariya baganga kuko bwo buvuga ko nyakwigendera Venant yakubiswe ndetse akajyanwa Kwa muganga nkuko hari nabemera ko bamukubise.

Uhagarariye Ubushinjacyaha ati”Hari raporo mwahawe yuko bamusanze?”

Ubushinjacyaha bwakomeje bubaza abaganga ko niba barabonye nyakwigendera ko yaba yarazize no kubura umwuka bitatewe ni uko ibirutsi byabuze aho binyura ko bidafitanye isano no kuba nyakwigendera bari bamuhaye imiti ya kinyarwanda nka rwiziringa amakara n’ibindi kugirango barebe ko yakoroherwa.

Docteur Innocent Nkurunziza mu gusubiza ubushinjacyaha yavuze ko raporo yuko basanze umurambo bayihawe.

Yagize ati”Twe ntidusuzuma ibivugwa twe dusuzuma niba umuntu yakubiswe.”

Docteur Nkurunziza yavuze ko nk’abaganga batagera aho icyaha cyabereye kandi niyo bahagera bagaragaza ibyo babonye.

Docteur Muvunyi Jean Baptiste mu gusubiza ubushinjacyaha nawe yavuze ko bo bari bahawe inshingano zo kureba niba umuntu yakubiswe ariko bo ntabyo babonye.

Mugenzi we Docteur Nkurunziza yahise aca  mu ijambo mugenzi we Docteur Muvunyi Jean Baptiste ati”Ariko gukubitwa siyo ntandaro y’urupfu rwe?”

Docteur Muvunyi Jean Baptiste mu gusubiza mugenzi we Nkurunziza nawe ati”Ntabyo navuga kuko njye sinabibonye.”

Nyuma yo kumva ibisobanuro by’abaganga basanzwe banakora mu kigo cya Rwanda Forensic Institute ari nabo bakoze raporo y’urupfu rwa nyakwigendera,abaregwa bahoberanye mu mugambo yabo bati”Twatashye.

Kugeza ubu abaregwa bose uko ari 11 babiri muri bo bemera ko bakubise bakanakometsa Habakurama Venant wari umufungwa muri Transit Center ya Ntyazo.

Ababyemera ni Nahimana Saleh na Bizimana Jean Damascene naho abandi icyenda bahakana ibyo baregwa.

Babiri muri bo bafunguwe by’agateganyo aribo Uwahoze ari komanda wa Polisi sitasiyo ya Ntyazo IP Eustashe Ndayambaje n’umuhuzabikorwa wa Transit Center Umulisa Groliose.

Hari abagifunze by’agateganyo uko ari icyenda barimo umupolisi ufite ipeti rya PC Tuyisenge Yusuf, PC Dative Uwamahoro, DASSO Jean Claude Niyirora n’abandi bafungwa bakaba bafungiye mu igororero rya Huye.

Nyakwigendera Venant Habakurama yavukaga mu murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza.

Umucamanza azafata icyemezo mu kwezi ku Kwakira niba uru rubanza ruzakomereza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye cyangwa ruzakomereza mu rukiko rwibanze rwa Busasamana i Nyanza.

UMUSEKE  tuzakomeza gukurikirana uru rubanza kugeza rupfundikiwe.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Huye