Uwikunda Samuel azakiranura impaka za Gasogi na Rayon

Umukino utegerejwe na benshi bitewe n’ibiba byavuzwe mbere ya wo, wa Gasogi United na Rayon Sports, wahawe abasifuzi batatu mpuzamahanga bayobowe na Uwikunda Samuel.

Imikino y’umunsi wa Kane wa shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Bagabo, izakinwa tariki 21-23 Nzeri 2024.

Umwe mu mikino itegerejwe na benshi bitewe n’impamvu zitandukanye, ni uzahuza Gasogi United na Rayon Sports ku wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri Saa Moya z’ijoro kuri Stade Amahoro.

Uyu mukino wahawe abasifuzi mpuzamahanga, barimo Uwikunda Samuel uzaba ari hagati mu kibuga, Mugabo Eric, Ishimwe Didier na Ugirashebuja İbrahim uzaba ari umusifuzi wa Kane.

Ejo hateganyijwe indi mikino itatu. AS Kigali na Rutsiro FC zizakinira kuri Kigali Péle Stadium Saa Cyenda z’amanywa.

Uyu mukino uzayoborwa na Ngabonziza Jean Paul uzaba ari hagati mu kibuga, Ndayambaje Hamdan, Uwimana Ally na Musoni Henry uzaba ari umusifuzi wa Kane.

Bugesera FC na Etincelles FC, zizakinira kuri Stade ya Bugesera Saa Cyenda z’amanywa. Uyu mukino uzayoborwa na Irafasha Emmanuel uzaba ari hagati mu kibuga, Safari Hamiss, Umutesi Alice na Nshimiyimana Rémy Victor uzaba ari umusifuzi wa kane.

Amagaju FC na Musanze FC, zizakinira kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye Saa Cyenda z’amanywa. Ni umukino uzayoborwa n’umusifuzi mpuzamahanga, Umutoni Aline, Jabo Aristote, Bazahira Aimable na Muhayeyezu Roberto uzaba ari umusifuzi wa Kane.

Tariki ya 22 Nzeri 2024, hateganyijwe imikino ibiri. Mukura VS izakira Vision FC kuri Stade mpuzamahanga ya Huye Saa Cyenda z’amanywa.

- Advertisement -

Uyu mukino uzayoborwa na Dushimimana Eric uzaba ari hagati mu kibuga, Maniragaba Valery, Musabyimana Jean de Dieu na Mukiza Patrick uzaba ari umusifuzi wa Kane.

Gorilla FC na Marines FC, zizakinira kuri Kigali Péle Stadium Saa Cyenda z’amanywa. Uzayoborwa na Nsabimana Céléstin uzaba ari hagati mu kibuga, Ndagijimana Peace Eric, Akimana Juliette na Kayitare David uzaba ari umusifuzi wa Kane.

Imikino y’umunsi wa Kane wa shampiyona, izasozwa n’uwa Police FC na Muhazi United zizakina ku wa 23 Nzeri Saa Cyenda z’amanywa kuri Kigali Péle Stadium.

Uyu mukino uzayoborwa na Mulindangabo Moïse uzaba ari hagati mu kibuga, Muhire Faradji, Mbonigaba Seraphin na Nizeyimana Is’haqa uzaba ari umusifuzi wa Kane.

Umukino w’ikirarane wa APR FC na Kiyovu Sports, uzaba tariki ya 11 Ukuboza 2024 kubera ko ikipe y’Ingabo iracyakina imikino Nyafurika ya CAF Champions League.

Uwikunda Samuel azayobora umukino wa Gasogi United na Rayon Sports
Mulindangabo Moïse azayobora umukino wa Police FC na Muhazi United
Dushimimana Eric (uhagaze ku mupira) azayobora umukino wa Mukura na Vision FC

UMUSEKE.RW