Wamenya gute ko ufite ibibazo byo mu mutwe ? Ikiganiro na Dr Iyamuremye wa RBC

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
n’Umukozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe, Dr Jean Damascène Iyamuremye

Inzobere mu buzima bwo mu mutwe zigira inama abantu kwisuzumisha  kenshi no kwisuzuma ibibazo byo mu mutwe mu rwego rwo kwirinda agahinda gakabije, gashobora gutera umuntu kwiyahura.

Uko bwije nuko bucyeye , hirya no hino ku Isi humvikana abantu bafashe icyemezo cyo kwiyahura ahanini babitewe n’agahinda gakabije katewe n’ibibazo byo mu mutwe .

Mu kiganiro cyihariye UMUSEKE wagiranye n’Umukozi  mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe, Dr Jean Damascène Iyamuremye, yavuze ko ubusanzwe uburwayi bwo mu mutwe butangira nk’ibindi bibazo bityo umuntu aba akwiye kwita ku buzima bwo mu mutwe yisuzumisha kenshi.

Ati “Uburwayi bwo mu mutwe bitangira nk’ibindi bibazo by’umubiri, bitangira ku kibazo.Iyo rero iyo kimaze igihe kirekire kirenze igikenewe cyangwa ubukana burenze ubukenewe, [biba ubwayi bwo mu mutwe].”

Yakomeje ati “Buri munsi buri muntu ahura n’ikibazo cyo mu Mutwe ,iyo gitinze cyangwa se hakiyongeraho ikindi, niho usanga umuntu yarwaye ibibazo byo mu mutwe kubera ko ntabwo wisuzumishije( Check up). Rero  yaba ari wowe wisuzumye cyangwa se ushobora kujya kwa muganga noneho bankorere (check up) nkuko buri kwezi njya kwa muganga bakampima, bagapima niba ntafite umuvuduko w’amaraso,  isukari ikabije ishobora kuntera diyabete , gutyo gutyo noneho nkafata icyemezo.”

Bigenda bite ngo umuntu  afate icyemezo cyo kwiyahura?

Dr Jean Damascène Iyamuremye, avuga ko  umuntu wagize ibibazo byo mu mutwe kugira ngo afate icyemezo cyo kwiyahura ari uko aba yabigambiriye kubera ibibazo byamubanye byinshi.

Ati “Kwisuzuma bigomba guhoraho. Buri muntu nta muntu ufata icyemezo cyo kwiyahura adafite ikibazo cy’ibitekerezo. Akenshi abantu benshi biyahura kubera ko batari bafite indwara batazi mu mutwe cyane cyane agahinda gakabije gatuma abantu batekereza kwiyahura ndetse bakagerageza kwiyahura , bakaba bashobora no kubigeraho.”

Kwiyahura ni umugambi umuntu afata ndetse agashyiramo n’ibintu bikomeye.Agira ibitekerezo byo kwiyahura, noneho akagira n’imyitwarire yo kwiyahura akagera igihe cyo gupanga kwiyahura , yabona umugambi ugeze, agashaka n’ibikoresho byo kwiyahura.”

- Advertisement -

Wamenya gute ko ufite ibibazo byo mu mutwe ?

Dr Jean  Iyamuremye asobanura ko kugira ngo umuntu amenye ko afite ubuzima bwiza, aba agomba kwibaza ibibazo bitandukanye.

Ati “ Muri kano kanya numva nshobora gukora ? umuntu akiyumva buri gitondo na ni mugoroba . ikindi kibazo wibaza uti ese ubu nshobora gukunda ? Ikindi kibazo uribaza uti nshobora gukina? Iyo kimwe muri ibyo bibazo iyo kimwe uvuze ngo hoya ? Uba udafite ubuzima bwiza. Yaba ari ubuzima bw’umubiri cyangwa ubwo mu mutwe.”

Kuki tuvuga gukunda ? Ni uko gukunda ari yo marangamutima meza abaho atuma umuntu amerwa neza. Kuki tuvuga gukina ? Ni uko gukina  ari cyo gikorwa gikorwa gihagarariye ibindi gituma abantu  basabana n’abandi kandi ni kimwe mu bitunga umubiri bigatuma n’ubuzima bwo mu mutwe ? Noneho gukora iyo wumva ushobora gukora, biba bihagarariye ko umubiri wawe umeze neza kandi iyo umeze neza no mu mutwe biba bimeze neza.”

IKigo cy’Igihugu cy’Ubuzima,RBC, kivuga ko mu myaka itanu abantu bagerageje cyangwa batekereje kwiyahura ntibabigeraho bakaza mu mavuriro kubera ingaruka bagiye biyongera.

RBC ivuga ko mu 2019 bari abantu 822, mu 2020 bari abantu  1771 mu mwaka wa 2021 bari abantu 2560 mu mwaka wa 2022 ni abantu 2793 naho mu mwaka wa 2023 baba abantu 2922.

Muri aba,  mu mwaka wa 2020  abagabo bari 972 naho abagore ari 799. Mu 2021 abagabo bari 1274 abagore ari 1286.

Mu mwaka wa 2022  abagabo bari 1410 naho abagore ni 1383. Naho mu mwaka wa 2023, abagabo bari 1438 naho abagore bari 1484.

Agahinda gakabije ni kimwe mu bigaragaza ibibazo byo mu mutwe

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *