Zigama CSS yegukanye Irushanwa rihuza ama-Bank

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Bank ya Zigama CSS yatsinze Equity Bank ibitego 3-2, yegukana igikombe cy’irushanwa rihuza ama-Bank, “Inter-Bank” mu gihe Bank ya Kigali yegukanye ibikombe bibiri muri iri rushanwa.

Ku wa Gatandatu tariki ya 7 Nzeri 2024, ni bwo hasojwe irushanwa rya Inter-Bank rihuza ama-Banki yose yo mu Gihugu, hagamijwe kumenyana no kunoza imikoranire.

Iri rushanwa ryitabiwe n’ibigo umunani birimo Banki y’Abaturage (BPR), I&M Bank, NCBA Bank, Ecobank, GT Bank, Zigama CSS, Equity na Bank ya Kigali.

Ibi bigo byose byakinnye imikino ine irimo umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball no Koga.

Banki ya Kigali ni yo yihariye ibikombe kuko yegukanye icya Basketball na Volleyball, ariko muri ruhago yatahanye umwanya wa Gatatu, mu Koga ikaba kabiri.

Muri Basketball, Equity Bank yabaye iya kabiri nyuma yo gutsindwa amanota 87-73, I&M Bank ya gatatu byatsinze BPR amanota 78-64. Ni mu gihe Isibo Gaga yabaye umukinnyi mwiza w’irushanwa.

Muri Volleyball, BK yegukanye igikombe yatsinze Zigama CSS amaseti 3-1, Banki y’Abaturage (BPR) iba iya gatatu, Byiringiro Jimmy wa Zigama CSS aba umukinnyi mwiza w’irushanwa.

Mu mupira w’amaguru, Zigama CSS ni yo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Equity Bank ibitego 3-2, mu gihe Bank ya Kigali yabaye iya gatatu. Hakizamungu Sadoke yabaye umukinnyi mwiza w’irushanwa.

Mu mukino wo koga, I&M Bank yabaye iya mbere, ikurikirwa na Bank ya Kigali ndetse na Ecobank. Ngabonzima Orlise yahize abandi mu bagore, mu gihe Ngango Claude yabaye uwa mbere mu bagabo.

- Advertisement -

Ibirori byo gutanga ibihembo byitabiriwe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Munyantwali Alphonse ndetse n’Umuyobozi wa Zigama CSS, Brig Gen Adolphe Simbizi.

Iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya gatanu, ritegurwa mu rwego rwo gufasha abakozi gukora siporo ndetse n’abandi bafite impano zo gukina bakariboneramo amahirwe yo kubona akazi.

Zigama CSS yegukanye igikombe ku nshuro ya mbere
Bank ya Kigali yegukanye ibikombe bibiri
Perezida wa Ferwafa, ni we watanze ibihembo by’umupira w’amaguru
Byiringiro Jimmy wa Zigama CSS yabaye umukinnyi w’irushanwa muri Volleyball
Hakizamungu Sadoke wa Zigama CSS yabaye umukinnyi w’irushanwa mu mupira w’amaguru
I&M Bank yahize abandi mu mukino wo Koga
BK yegukanye n’igikombe cya Basketball

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *