Abahawe inshingano muri APR beretswe abakinnyi

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo, bweretse abakinnyi abarimo Lt. Col Alphonse Muyango nk’abakozi bashya baherutse guhabwa inshingano muri iyi kipe.

Ni igikorwa cyabaye ku wa Kane tariki ya 17 Ukwakira, ku kibuga cya Stade Ikirenga [Shyorongi] aho APR FC yitoreza. Chairman wa APR FC, Rtd Col Richard Karasira, ni we wayoboye umuhango wo kwerekana aba bakozi bashya baherutse guhabwa inshingano muri iyi kipe.

Abo ni Lt Col. Alphonse Muyango washinzwe ibikoresho by’ikipe na Capt. Deborah Umuziranenge wagizwe Umuyobozi Ushinzwe Imari. Aba bombi bahise batangira inshingano bashinzwe muri iyi kipe y’Ingabo.

Uretse aba kandi, amakuru avuga ko iyi kipe iri gutegura gushyiraho Visi Chairaman usimbura Uwayezu Jean François Régis n’Umunyamabanga Mukuru kuko ubu nta we ikipe ifite.

Chairman wa APR FC, yeretse abakinnyi abakozi bashya b’iyi kipe
Lt. Col Alphonse Muyango yahawe inshingano mu kipe y’Ingabo
Capt. Deborah Umuziranenge yagizwe Umuyobozi Ushinzwe Imari

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *