Amavubi arimo Marvin yatangiye imyitozo – AMAFOTO

Abarimo Johan Marvin Kury ukina mu Busuwisi, batangiranye imyitozo n’ikipe y’Igihugu, Amavubi, yitegura imikino ibiri ya Bénin mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc.

Iyi myitozo y’Amavubi, yatangiye ku wa mbere tariki ya 30 Nzeri 2024, ibera ku kibuga cy’imyitozo kiri inyuma ya Stade Amahoro.

Abakinnyi bashya barimo Salim Abdallah wa Musanze FC na Johan Marvin Kury ukina muri Yverdon Sport yo mu cyiciro cya mbere mu Busuwisi, bakoranye imyitozo na bagenzi ba bo.

Bamwe mu bakina hanze y’u Rwanda, ntibitabiriye iyi myitozo kuko bataragera i Kigali bitewe na shampiyona bakinamo. Aba barimo na kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad, Manzi Thierry, Imanishimwe Emmanuel, Mugisha Bonheur, Ishimwe Anicet n’abandi.

Amavubi ari kwitegura ikipe y’Igihugu ya Bénin, mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika 2025. Umukino ubanza uzabera i Abidja tariki ya 11 Ukwakira mu gihe uwo kwishyura uzabera kuri Stade Amahoro tariki ya 15 Ukwakira uyu mwaka.

Ikipe y’Igihugu ya Nigeria ni yo iyoboye itsinda rya Kane (D) u Rwanda ruherereyemo n’amanota ane, Bénin ni iya Kabiri n’amanota atatu mu gihe u Rwanda ruri ku mwanya wa Gatatu n’amanota abiri, Libya ikaba iya nyuma n’inota rimwe mu mikino ibiri imaze gukinwa.

Johan Marvin Kury ari mu batangiye imyitozo mu Amavubi
Salim Abdallah wa Musanze FC, yatangiranye imyitozo n’Amavubi
Kabanda Serge wa Gasogi United, ari mu batangiye imyitozo
Bari gukorera imyitozo ku kibuga kiri inyuma ya Stade Amahoro
Tuyisenge Arsène ari mu bakoze imyitozo ya mbere
Mugisha Gilbert yakoze imyitozo ya mbere
Abiganjemo abakina imbere mu Gihugu, batangiye imyitozo mu Amavubi
Abakinnyi 39 ni bo bahamagawe mu mwiherero
Abarimo Muhire Kevin bakoze iyi myitozo
Niyibizi Ramadhan (ibumoso) na Iraguha Hadji (iburyo) bakoze iyi myitozo

UMUSEKE.RW