Imbere ya Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard, Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yihimuye kuri Bénin yatsinze ibitego 2-1 mu mukino wa kane wo mu itsinda D ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025.
Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri, saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, kuri Stade Amahoro.
Umutoza w’Amavubi yari yakoze impinduka eshatu. Samuel Gueulette yari yafashe umwanya wa Muhire Kevin, Niyigena Clèment yari mu mwanya wa Manzi Thierry wavunitse, mu gihe Manishimwe Emmanuel yari yagarutse muri 11 asimbuye Niyomugabo Claude.
Amavubi yinjiranye muri uyu mukino intego yo kuwutsinda, ikihimura kuri Bénin yayinyagiye ibitego 3-0 mu mukino ubanza wabereye muri Côte D’Ivoire mu cyumweru gishize.
Uretse iyo mpamvu kandi, gutsinda uyu mukino byari gutuma icyizere cyo kubona itike yo kuzakina Igikombe cya Afurika cya 2025 kigaruka.
Nk’uko bisanzwe mu mikino y’Amavubi, abasore b’Umutoza Frank Torsten Spittler batangiye basatira cyane, ndetse ku munota wa mbere Samuel Gueulette yahaye umupira mwiza Mugisha Gilbert wari uhagaze wenyine mu rubuga rw’amahina, ariko awutera hanze.
Bénin na yo yahise irema uburyo bwiza ku munota wa gatatu w’umukino, umupira Sessi D’Almedia yari ahaye Hassane Imourane awuteye yamurura inyoni.
Mu minota yakurikiyeho nta kinini buri kipe yongeye gukora ku bijyanye no kugariza izamu ry’indi, n’ubwo u Rwanda rwari hejuru mu bijyanye no kwiharira umupira.
Ku munota wa 43 w’umukino, Omborenga Fitina yatakaje umupira ku ruhande rw’iburyo, maze Imourane Hassane awuhindura mu rubuga rw’amahina usanga Andreas Hountondji wahise afungura amazamu.
- Advertisement -
Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rw’Amavubi, Ruboneka Jean Bosco umeze iminsi akina ku ruhande mu ikipe ya APR FC, asimbura Kwizera Jojea.
Guhererekanya umupira ku ruhande rw’u Rwanda byakomeje no muri iki gice, ariko kubona igitego bigakomeza kuba ikibazo.
Nko ku munota wa 56, Mugisha Gilbert yakorewe ikosa ku ruhande rw’ibumoso hafi y’urubuga rw’amahina, coup franc yari ibonetse ipfushwa ubusa.
Mu minota yakurikiyeho, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yarushijeho kotsa igitutu izamu rya Bénin, ndetse biza kurangira bibyaye igitego cyatsinzwe na rutahizamu Nshuti Innocent.
Iki gitego cyo ku munota wa 70 cyabonetse bivuye ku mupira mwiza Bizimana Djihad yashiburiye Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’, na we awuhinduye imbere y’izamu usanga Nshuti ahagaze neza ahita agombora.
Ibyishimo by’abafana b’Amavubi batari benshi muri Stade Amahoro, byaje kwikuba kabiri nyuma y’iminota itanu ubwo Amavubi yabonaga igitego cya kabiri.
Iki gitego cyatsinzwe binyuze kuri penaliti yatewe na Kapiteni Bizimana Djihad, n’ubundi ku ikosa yari akorewe.
Mu minota 10 ya nyuma ngo umukino ugere ku musozo, Djihad wari umaze gutsinda igitego cy’intsinzi yasimbuwe na Rubanguka Steve mu kurushaho kurinda ibyagezweho.
Bari ku munota wa mbere muri ine y’inyongera yongewe kuri 90, Bénin yari ibonye igitego ku buryo bwiza yari iremye, bateye mu izamu, Mutsinzi Ange araryama awushyira hanze.
Umukino warangiye Amavubi atsinze ibitego 2-1 yiyunga n’abafana.
Iyi ntsinzi yatumye icyizere cyo kuba u Rwanda rwasubira mu Gikombe cya Afurika ruherukamo mu myaka 20 ishize cyiyongera.
N’ubwo umukino wa Nigeria na Libya wasubitswe bitewe n’ibibazo byawubanjirije, Super Eagles iracyayoboye itsinda n’amanota arindwi, Bénin igakurikira n’amanota atandatu, u Rwanda rukaba urwa gatatu n’amanota atanu.
IX b’Amavubi babanjemo: Ntwari Fiacre, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Niyigena Clément, Mutsinzi Ange, Mugisha Bonheur, Samuel Gueulette, Bizimana Djihad (C), Kwizera Jojea, Nshuti Innocent na Mugisha Gilbert.
ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW