APR WBBC yaguze Abanyamahanga izifashisha muri Zone V

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mbere y’uko yerekeza mu mikino y’Akarere ka Gatanu (Zone V), ikipe ya APR WBBC yabaye iya kabiri muri shampiyona, yaguze abakinnyi batatu b’abanyamahanga bazayifasha muri iri rushanwa rizabera muri Zanzibar.

N’ubwo iyi kipe y’Ingabo itegukanye igikombe, ariko yo na REG WBBC ni zo zihagararira u Rwanda mu mikino y’Akarere ka Gatanu.

Mu gukomeza gukaza imyiteguro no kongera imbaraga, ikipe ya APR WBBC yaguze abakinnyi batatu b’abanyamahanga.

Iyi kipe yaguze Umunya-Canada, Shaina Pellington, Umunye-Congo, Chanel Mokango n’Umunya-Angola, Italee Lucas.

Biteganyijwe ko imikino ya Zone izaba tariki ya 27 Ukwakira 2024 kugeza ku wa 1 Ugushyingo uyu mwaka.

Ni irusahwa ritanga amakipe ahita abona itike yo gukina imikino ya nyuma Champions League y’Abagore.

APR WBBC yaguze abakinnyi bazayifasha muri Zone V
Bakomeje imyiteguro ikakaye

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *