Dr Tedros yanenze ibihugu byakumiriye ingendo ziza mu Rwanda kubera Marburg

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Dr Tedros wa OMS yashimye aho u Rwanda rugana mu gihangana na Marburg

Umukuru wa OMS Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus   yanenze  bimwe mu bihugu byahagaritse  ingendo byitwaje virus ya Marburg.

Ibi yabigarutseho kuri iki cyumweru tariki ya 20 Ukwakira 2024, mu kiganiro n’itangazamakuru cyagarukaga ku bikorwa byo guhangana na Virus ya Marburg.

Dr Tedros Adhanom, yatangake ko ashima u Rwanda ibimaze gukorwa mu guhangana na Virus ya Marburg .

Yatangaje ko ku munsi w’ejo tariki ya 19 Ukwakira 2024, yasuye ahari kwitabwaho abanduye iyi Virus, avuga ko ikoranabuhanga,ashima rikoreshwa mu kongerera umwuka abahuye n’ubu burwayi kugeza igihe umuntu akize.

Muri iki kiganiro, Umuyobozi wa WHO, yatangaje ko yamaganye ibikorwa byo guhagarika ingendo zaba izo gutembera cyangwa iz’ubucuruzi kuko icyo cyemezo kitemewe ndetse kibangamira ubukungu bw’u Rwanda.

Ati “OMS yamaganye ibikorwa byo guhagarika ingendo zaba izo gutembera cyangwa iz’ubucuruzi kuko icyo cyemezo ntigikenewe, ndetse cyabangamira ubukungu bw’u Rwanda. Bimwe mu bihugu byakurikije iyi nama ariko hari bimwe byabuzanyije ingendo [zigana mu Rwanda]. Turasaba ibyo bihugu guhindura icyo cyemezo.” 

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yagaragaje ko imibare igaragara ubu itanga icyizere cyo guhashya vuba icyorezo cya Marburg.

MINISANTE ivuga ko  kuva iki cyorezo cyagera mu gihugu,  abamaze kwitaba Imana bazize ni abantu 15. Ni mu gihe abantu bamaze gukira iyi virus ari abantu 44 .

Iyi Minisiteri ivuga ko “Kuva hatangazwa ko iyi ndwara yageze mu Gihugu, abarwayi bashya n’abo bagiye bahura bagiye baboneka muri bimwe mu bitaro byo mu mujyi wa Kigali, bose bashyizwe mu kato kandi baritabwaho n’abaganga. Kugeza ubu ibipimo bigaragaza ko iyi ndwara itakwiriye mu Gihugu.”

- Advertisement -

Ibimenyetso bya Marburg birimo kugira umuriro mwinshi, umutwe ukabije, kubabara imikaya, umunaniro, kuruka no gucibwamo.

Abantu bakangurirwa kwirinda kwegera umurwayi ufite ibimenyetso, kwimakaza umuco w’isuku, bakaraba intoki no kwirinda gusuhuzanya bakoranaho nk:ingamba zo kwirinda Marburg.

Ikiganiro n’Itangazamakuru cyagarutse ku ngamba zo guhangana na Marburg

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *