Gasabo: Umwana yishe mugenzi we bapfa umwembe

Abana babiri bigaga ku ku Ishuri Ribanza rya Ngara (EP Ngara) barwaniye mu ishuri bapfa umwembe, umwe biza kumuviramo  gupfa.

Abo bana bari mu kigero cy’imyaka 12 bigaga kuri icyo kigo giherereye mu Mudugudu wa Birembo, Akagari ka Ngara mu Murenge wa Bumbogo, mu Karere ka Gasabo.

Amakuru avuga ko ubwo bari mu masaha y’ikiruhuko cya mbere ya saa sita, ku wa Mbere tariki 28 Ukwakira 2024, barwaniye mu ishuri bapfa umwembe, umwe muri bo yitura hasi ananirwa guhaguruka, basanga yamaze gushiramo umwuka.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine , yasobanuye intandaro y’urwo rupfu.

Ati“Abo bana bari ku ishuri mu masaha yo gukina. Umwe muri bo yari yazanye umwembe yawubitse mu gikapu cye. Mugenzi we yawukuyemo, nyirawo akimubona amukubita urushyi, undi na we mu kugerageza kwirwanaho amukubita ingumi ebyiri, bikimubaho yitura hasi ananirwa guhaguruka.”

Abana babibonye bihutiye gutabaza abarimu, bamugeraho bamuryamisha ahantu bahita bahamagara imbangukiragutabara ngo imujyane kwa muganga, mu kumugeraho barebye basanga yamaze gushiramo umwuka.

Emma Claudine uvugira umujyi wa Kigali, yatangaje ko hategerejwe  iperereza rya RIB riza kujyanirana no gufata ibipimo, harebwe niba koko urupfu rw’uwo mwana rufitanye isano n’izo ngumi yakubiswe cyangwa se niba hari ubundi burwayi yari afite.

Abasanzwe bazi uwo mwana bavuga ko nta bundi burwayi yajyaga arwara.

Emma Claudine Ntirenganya ahamagararira ababyeyi kujya babanza kugenzura ko ibyo abana babo bajyana ku ishuri ko biba byemewe.

- Advertisement -

Amakuru y’urupfu rw’uwo mwana akimara kumenyekana, umurambo we wahise ujyanwa kwa muganga ngo ukorerwe isuzuma.

UMUSEKE.RW