Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere,RGB, rwambuye ubuzima gatozi, itorero Zeraphat Holy Church riri mu Karere ka Rubavu, rya Pasiteri HARERIMANA Jean Bosco uherutse gutabwa muri yombi akekwaho kurya umuyoboke we ituro rya miliyoni 10Frw .
RGB ivuga ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’Ubugenzuzi bwakozwe n’uru rwego,bwagaragaje ko iri torero ritubahiriza ibiteganywa n’itegeko.
RGB ivuga ko zimwe mu mpamvu zashingiweho mu kwambura icyangombwa cy’ubuzima gatozi iri torero harimo “kubangamira amahoro n’umutekano bya Rubanda ,ituze n’ubuzima byabo,umuco mbonezabupfura,imyitwarire myiza, hamwe n’ubwigenge n’uburenganzira shingiro by’abandi.”
RGB mu itangazo ryayo ivuga ko imenyesheje umushumba Mukuru w’Iiri torero,Pasiteri Harerimana Jean Bosco ukiri mu butabera, ko itesheje agaciro icyangombwa cy’ubuzima gatozi cy’Itorero Zeraphat Holy Church No 51/RGB/RBO/2016 cyo kuwa 28/03/2016.
Itorero ryamenyeshejwe ko rigomba guhita rihagarika ibikorwa byose
Uru rwego rwatangaje ko mu rwego rwo gucunga umutungo w’itorero ryambuwe ubuzima gatozi, risabwa gutanga urutonde rwuzuye rw’imutungo y’itorero harimo ubutaka,inyubako,ibikoresho,umutungo w’amafaranga ndetse n’indi mitungo yose iri mu izina ry’iri torero mu gihe kitarenze iminsi 15, uhereye igihe bakiriye ibaruwa.
RGB kandi yambuye ubuzima gatozi indi miryango ishingiye ku myemerere 13 irimo n’itorero Umuriro wa Penteko mu Rwanda, indi ine ihagarikwa by’agateganyo.
Ni nyuma yo gutahurwaho ibibazo birimo kutubahiriza amategeko ,ibibazo mu miyoborere ,amakimbirane hagati y’abayobozi bayo,kubangamira amahoro n’Ituze by’abaturage n’ibindi.
Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we barafunzwe bazira “ituro riremereye”
- Advertisement -
UMUSEKE.RW