Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwageneye Umurenge wa Musambira moto, kubera gushishikariza abaturage kwicungira Umutekano no kugira Umuco w’isuku.
Igikorwa cyo guhemba Umurenge wahize indi yose kwicungira Umutekano, gutoza abaturage Isuku, cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri Taliki ya 22 Ukwakira 2024.
Muri iki gikorwa kandi, hahembwe Koperative y’abanyonzi, abahoze mu biyobyabwenge, bita imboni z’impinduka, Akagari ka Kivumu ndetse n’Urubyiruko rw’abakorerabushake.
Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Kamonyi, Uwiringira Marie Josée, avuga ko abahembewe kubungabunga Umutekano batabirusha inzego zibishinzwe zifite n’intwaro, ahubwo ko intwaro ikomeye bafite ari ugutungira agatoki izo nzego bakerekana ahari umutekano mucye ndetse n’ahari umwanda kugira ngo hashakirwe igisubizo.
Ati “Bashobora gutanga amakuru ku bishobora guhungabanya Umutekano nibyo bakoze.”
Uwiringira yavuze ko uyu Murenge wa Musambira waje ku isonga ku rwego rw’Akarere uhembwe moto nshya abakozi bawo bazajya bakoresha bajya gusura ibyo bikorwa hirya no hino mu Midugudu igize uyu Murenge.
Perezida wa Koperative y’Abanyonzi mu Murenge wa Musambira Tuyisenge Saidi avuga ko mu myaka yashize batarumva icyo kwicungira Umutekano bivuze, bahoraga bafata ku modoka nini inyuma bakagwa bamwe bikabaviramo impanuka zihitana ubuzima bwabo.
Tuyisenge avuga ko aho bamariye kwigishwa, basigaye bihanira na mugenzi wabo warenze kuri ayo mabwiriza bakamufata bakamushyikiriza Inzego za Polisi.
Ati “Twashyizeho amategeko y’uburyo tuzajya duparika amagare tutabangamiye ibindi binyabiziga n’abagenzi duheka, tunoza n’isuku.”
- Advertisement -
Umunyamabanga Nshingwabikorwaw’Umurenge wa Musambira Nyirandayisabye Christine avuga ko babanje gushyira imbaraga mu kurimbisha umuhanda mugari wa Kaburimbo bahereye ku rugabano rubahuza n’Akarere ka Muhanga.
Avuga ko aho basukuye bahashyize ibyapa byanditseho Kamonyi Isukuye, bajya no mu ngo z’abaturage kubigisha isuku n’isukura no kubigisha uko barwanya igwingira n’imirire mibi.
Ati “Twigishije ababyeyi uburyo bategura indyo yuzuye barabisobanukirwa.”
Ku birebana no kwicungira Umutekano baganirije abashinzwe amarondo bagamije guhashya ubujura bw’abatoboraga inzu n’amaduka by’abaturage bakabiba utwabo.
Usibye Umurenge wahembwe moto nshya, Akarere kahembwe Urubyiruko rw’abakorerabushake 800.000frws, Koperative y’abanyonzi ihabwa ibihumbi 600Frws, Akagari ka Kivumu gahembwa miliyoni, abahoze mu biyobyabwenge bahembwa 350000Frws naho Ikipe y’Akarere ari nayo yabaye iya nyuma ihembwa ibihumbi 200.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi