Musanze: Nta gikozwe abana birirwa bazerera baravamo amabandi ruharwa

Mu bice bitandukanye by’umujyi wa Musanze hari aho ubona abana bakiri bato birirwa bazerera mu masaha y’amanywa na nijoro, bigaragara ko basa nabi birirwa basabiriza, ndetse harimo n’abiba abagenzi iyo barangaye, ibintu biteye inkeke.

Bimwe mu byakunze kugaragazwa nk’intandaro y’ubu buzererezi, ngo birimo amakimbirane mu miryango atuma ababyeyi batakaza inshingano zabo zo kurera.

Amakuru avuga ko abana babura iby’ibanze bibafasha mu miryango bagahitamo kuyihungira mu buzima bwo mu mihanda.

Bamwe mu baturage babona aba bana birirwa bazerera bavuga ko hadashyizwe imbaraga mu gukemura iki kibazo ngo abo bana bazakura ari amabandi ateza umutekano muke.

Habiyakare Thomas yagize ati” Iyo ubonye abo bana bateye agahinda, birirwa bazerera aha mu mujyi, basabiriza umuhisi n’umugenzi igiceri cy’ijana ngo bagure irindazi, iyo urangaye gato baranakwiba, bagira n’urugomo bigaragaza ko iki kibazo kidashakiwe umuti ngo aba bana bave mu buzererezi bazakura ari ibisambo kabuhariwe cyane ko usanga hari abasaritswe n’ibiyobyabwenge.”

Mukarusanga Olive nawe ati” Ni bato bari hagati y’imyaka 10 na 15, birababaje pe gusa abenshi bahunga bitewe n’imiryango ibamo amakimbirane, ariko umwana ukuze atiga aba ikirara, nibyiza ko hagira igikorwa aba bana bagasubizwa mu miryango bagahabwa uburere bukwiye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Theobale, avuga ko hari gahunda bitegura gukorana n’urubyiruko mu kwezi gutaha, bagatangira gufata aba bana bakabasubiza mu muryango, ndetse bagakomeza kwigisha ababyeyi kubaka umuryango utekanye barinda abana ubuzererezi.

Yagize ati” Muri uku kwezi kwa 11 hari gahunda dushaka gukorana n’urubyiruko turiya dutsiko twa bariya bana bakabafata bakababaza imiryango baturukamo bakabasubizamo, bagakumira ubu buzererezi, ariko dukomeza kwigisha imiryango kubaho itekanye, kuko umwana asubiye mu muryango urimo amakimbirane nubundi yagaruka mu muhanda.”

Nubwo nta mibare ihamye igaragazwa, abatuye Umujyi wa Musanze bemeza ko abana b’inzererezi bagenda biyongera umunsi ku munsi.

- Advertisement -

Hamwe mu havugwa ubwiyongere bw’icyo kibazo ni ahitwa muri tête à gauche n’ahazwi nko kuri sitasiyo yo kwa Mudjomba, hafi y’isoko ry’ibiribwa n’ahandi.

Hari bamwe muri abo bana baturuka mu tundi Turere duhana imbibi na Musanze, bemeza ko nta miryango bagira, abandi bakavuga ko bahunze iwabo kubera amakimbirane y’ababyeyi.

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Musanze