Ndayiragije Étienne ntakiri umutoza w’Intamba

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu gihugu cy’u Burundi, F.F.B, ryemeje ko biciye mu bwumvikane bw’impande zombi, Ndayiragije Étienne wari umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu y’u Burundi “Intamba mu Rugamba”, atakiri muri izi nshingano.

Uku gutandukana kw’impande zombi, kwemejwe na FFB biciye mu ibaruwa yashyizwe kuri X y’iri shyirahamwe mu minota mike ishize. Bavuze ko batandukanye habanje kubaho ibiganiro byahuje Ndayiragije n’abayobozi b’iri shyirahamwe.

Bakomeje bavuga ko ku bw’inyungu z’impande zombi, hemejwe ko amasezerano y’uyu mutoza ahagarara guhera kuri uyu wa 24 Ukwakira 2024. Basoje bamushimira ku kazi yakoze mu mwaka n’amezi 10 yari amaze muri izi nshingano nk’umutoza.

Gusa aganira na UMUSEKE, Étienne nawe yemeje ko uku gutandukana ariko avuga ko impamvu yabaye ko hari ibyo yasabye ko byakosorwa ariko ubuyobozi bukabyanga nawe agahitamo gukuramo ake karenge.

Ati “Yego ni byo. Naberetse ibitagenda mbona batabyemera duhitamo gutandukana.”

Ibi birasobanura ko uyu mutoza hari ibyo atishimiye bijyanye n’imikoranire hagati ye n’ubuyobozi bwa FFB. Uyu mutoza yasize Intamba zifite amanota atatu kuri 12 mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2024 ariko kizakinwa mu 2025. Bisobanuye ko amahirwe y’iki gihugu yo kujya muri CAN, yamaze kurangira batangiye gutekereza gushaka itike ya CHAN.

Ndayiragije yatoje amakipe arimo Kiyovu Sports na Bugesera FC ubwo yari mu Rwanda. Muri Tanzania yatoje ikipe y’Igihugu ya ho. Iwabo yatoje ikipe ya Vital’o FC inshuro ebyiri.

Ubuyobozi bwa FFB bwemeje igenda rya Ndayiragije Étienne
We avuga ko hari ibyo yasabye ko byahinduka ariko Ubuyobozi ntibubimwemerere

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *