Ni iki gituma uragijwe MINALOC atayimaramo kabiri ?

Umunyarwanda yaciye umugani ngo “Uburiye umubyizi mu kwe ntako aba atagize.”  Birashoboka ko Minisitiri uragijwe iyi Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu aba yumva neza uyu mugani kuko ni yo Minisiteri uhawe kuyiyobora atamara kabiri.

Ubusanzwe Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu niyo ikora cyane ku muturage. Ndetse hari n’abayita ko ari Minisiteri ya rubanda.

Iyi Minisiteri ifite inshingano zo ghuza ibikorwa kuva ku rwego rw’Umurenge kugeza ku rwa Minisiteri.

Iteka rya Minisitiri w’intebe no 107/03 ryo ku wa 15/10/2020 rigena inshingano, imiterere y’inzego, imishahara n’inyungu z’abakozi ba Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC); rivuga ko iyi Minisiteri ifite inshingano zitandukanye zirimo guhuza ishyirwa mu bikorwa rya Politiki n’ingamba z’ibikorwa bitandukanye.

Harimo gutegura amategeko agenga imiyoborere myiza, guteza imbere imibereho myiza n’ubukungu bw’umuturage .

Iyi Minisiteri kandi ifite inshingano zo gukora igenzura n’isuzuma ry’imikorere y’inzego zimwe za leta ziyobowe na Minisiteri.

Izi nshingano zose iyo habayeho ibitagenda, ni byo biza bikabazwa ukuriye iyi Minisiteri hatitawe ku bo bafatanya wenda bashobora kuba ari bo bakoze amakosa ariko bikabazwa uyihagarariye.

Kuki uhawe kuyiyobora atamara kabiri?

Inshingano ziremereye kuruta ubushobozi bw’uyihawe

- Advertisement -

Mu myaka itanu ishize, iyi Minisiteri iyobowe n’Abaminisitiri Bane. Bivuze ko nibura buri mwaka iyi Minisiteri iyoborwa n’umuntu mushya.

Mu mwaka wa 2018 nibwo iyi Minisiteri yari ihawe Prof Shyaka Anastase avuye mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, asimbuye Kaboneka Francis wari uyimazemo imyaka ine.

Uyu akaba ari we wayitinzemo ugereranyije n’abandi akaba yari umugabo utarajenjekaga mu gufata ibyemezo.

Gusa hari n’abandi bamunengaga “Kugira akarima ke iyi Minisiteri.”

Prof Shyaka utaratinze na we nubwo yakoze mu gihe u Rwanda rwari ruhanganye n’icyorezo cya COVID 19, mu mwaka 2021 yaje kuva muri izi nshingano asimbuwe na Gatabazi Jean Marie vianney.

Uyu Gatabazi kugeza ubu utazwi aho aherereye, na we ntiyatinze kuko muri 2023 yakuweho, asimbuzwa Musabyimana Jean Claude.

Musabyimana na we mu myaka ibiri gusa yahise ava muri iyi Minisiteri asimbuwe na Dr. Patrice Mugenzi wari usanzwe ari Umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative.

Abasesengura ibi, bavuga ko hari ubwo iyi Minisiteri ihabwa umuntu ariko adafite ubushobozi bwo gukemura ibibazo bikunze kurangwa n’iyi Minisiteri ariko bikora ku muturage.

Gushaka Kwikubira ibya Rubanda…

Mu bihe bitandukanye iyo Perezida wa Repubulika yakira indahiro z’abinjiye muri guverinoma bwa mbere cyangwa se bari basanzwe mu zindi, yongera kubibutsa ko “ Umuturage agomba kujya ku isonga.”

Umukuru w’igihugu asaba abayobozi mu nzego zose “ guharanira gukora bashyira umuturage ku isonga, aho gushaka kwikubira na bike Igihugu kiba cyageneye abaturage.

Icyakora wagira ngo ayo magambo asigwaho kuko birangira hari abagejejwe mu nkiko usibye no gukurwa kuri izo nshingano.

Ibi niko byagenze kuri Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney wari wararihiriye kuzuza neza inshingano no kudatatira indahiro ngo azabihanirwe n’amategeko, akaza kwitabira umuhango wo kwimika umutware w’Abakono n’andi makosa anyuranye.

Hari amakuru yavugaga ko Gatabazi yakoranaga ubushabitsi bw’ibirombe by’imicanga na bamwe mu bayobozi bo mu karere ka Rutsiro ubwo yari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu.

Ni mu gihe Musabyimana uherutse kwerekwa umuryango we yavuzweho kudatega amatwi abayobozi bo hasi ye, byagera ku itangazamakuru ho agasya atanzitse.

Hakorwa iki  ngo uyihawe ayirambeho ?

Iyi Minisiteri uyigiyemo asabwa kumva ijwi ry’umuturage binyuze mu gukorana bya hafi n’itangazamakuru ndetse kandi akaba hafi abayobozi b’inzego zose ziyobowe n’iyi Minisiteri.

UMUSEKE.RW