Nyamasheke: Ihene z’umuturage zishwe n’imbwa z’inzererezi

Imbwa z’inyagasozi zariye ihene ebyiri za Urayeneza Jean w’imyaka 53 wo mu Mudugudu wa Mutiti, Akagari ka Murambi, Umurenge wa Cyato, Akarere ka Nyamasheke, ubwo yari yaziziritse  mu gihuru.

Amakuru avuga izo mbwa zariye ayo matungo ubwo zari ziziritse kandi imvura igwa.

Nyiri ayo matungo ubwo imvura yari ihise, yagiye kuyareba asanga imbwa z’inyagasozi zimaze kuyica, zayakuyemo zimwe mu nyama zo mu nda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyato, Harindintwali Jean Paul, yabwiye Imvaho Nshya ko izi mbwa atari ubwa mbere zirya amatungo y’abaturage muri uyu murenge.

Yasabye abaturage kujya baba hafi y’amatungo yabo.

Yagize ati “Ubundi ntibyemewe kuragira cyangwa kuzirika amatungo ku gasozi. Ariko nk’izo hene niba binakozwe nyira zo abe aziri iruhande cyangwa azicungire hafi, nabona imvura ikubye azicyure kuko nubwo zitanaribwa n’izo  mbwa zanibwa n’abajura cyangwa ibindi bikoko bikazirya.”

Yavuze ko bari gukora ubuvugizi ku Karere ngo  izo mbwa zizengereje abaturage zicwe.

Yasabye abaturage gutabara mugenzi wabo wahuye n’izo ngorane, ndetse aboroye bakaba banamushumbusha.

Ubuyobozi bwahise butegeka ko ihene zishwe n’imbwa zihita zihambwa mu rwego rwo kwirinda ko hagira urya inyama zazo akaba yahakura indwara ishobora guturuka kuri izo mbwa.

- Advertisement -

UMUSEKERW