Nyamasheke: Umugenzi yagonzwe n’imodoka yari imutwaye

Mukabideli Adeline  w’imyaka 50, wari umukozi wa Compassion International muri paruwasi ya Musengesi mu itorero EMLR, mu Murenge wa Gihombo, Akarere ka Nyamasheke, yaguye mu mpanuka y’imodoka yari imutwaye.

Amakuru avuga ko yishwe n’imodoka yo mu bwoko bwa Coaster, yavaga Rusizi ijya i Kigali ubwo yari arimo ayururuka.

Iyi mpanuka yabaye ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 8 Ukwakira 2024.

Amakuru avuga ko uyu mubyeyi yavaga muri Santere y’ubucuruzi ya Tyazo mu Murenge wa Kanjongo ataha iwe mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Kibingo, Umurenge wa Gihombo.

Uyu ubwo yavaga mu modoka, yatezwe n’igitenge yari yambaye gifashwe n’agasumari ko ku rugi rw’imodoka. Umushoferi akeka ko yavuye mu modoka, undi yikubita hasi imodoka iramugonga.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yabwiye Imvaho Nshya ko  byaturutse ku burangare bw’umushoferi utarebye neza ko umugenzi yavuyemo ngo abone kugenda.

Ati“Impanuka yabaye kandi twihanganishije umuryango ubuze uwawo, twibutsa abatwara abagenzi ko  bagomba kwitonda, bakabakuramo neza igihe bavamo, bakareba ko  imbere, inyuma no ku mpande nta kibazo gihari mbere yo guhaguruka kuko uretse kubatwara baba banashinzwe umutekano wabo, kuko hari igihe baba bihuta bakaba bateza impanuka nk’iriya ibaye.”

Yakomeje ati “Umushoferi  nyawe utwaye imodoka agomba kumenya ko uretse iyo atwaye aba anatwaye izindi 4. Aba atwaye iri imbere ye, iri inyuma ye n’iri mu mpande ze. Aba areba ibintu byose bimukikije abirebera muri retorovizeri( retroviseur). Uyu rero iyo ayikoresha, ntanahaguruke avuduka uyu mubyeyi ntiyari kwikubita mu mapine ngo amukandagire.”

Umurambo wa nyakwigendera ujyanwa ku Bitaro bya Mugonero, mu Karere ka Karongi, umushoferi ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gihombo.

- Advertisement -

Nyakwigendera asize umugabo, n’abana  Batandatu  barimo abakobwa  babiri n’abahungu bane.

UMUSEKE.RW