Paul Pogba yagabanyirijwe ibihano yari yafatiwe

Umukinnyi wo hagati mu kipe y’Igihugu y’u Bufaransa na Juventus, Paul Pogba, yagabanyirijwe ibihano yari yafatiwe kubera gukoresha imiti yongera imbaraga ifatwa nk’ibiyobyabwenge.

Uyu musore yari yafatiwe ibihano byo guhagarikwa imyaka ine mu bikorwa byose by’umupira w’Amaguru.

Ni nyuma y’uko Pogba yari yahamijwe icyaha cyo gukoresha imiti imwongerera imbaraga ifatwa nk’ikiyobyabwenge.

Uyu musore ukina hagati mu kibuga, yamaze kugabanyirizwa ibihano, maze ava ku guhagarikwa imyaka ine bigera ku mezi 18 (umwaka n’igice).

Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru, MailSport, yemeza ko Paul Pogba azatangira imyitozo muri Mutarama 2025 muri Juventus.

Amakuru akomeza avuga ko imikino yemewe, azatangira kuyikina muri Werurwe 2024.

Paul Pogba azatangira imyitozo muri Mutarama 2025

UMUSEKE.RW