Perezida Kagame yaganiriye na Dr. Kaseya ku ngamba zo guhashya Marburg

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Perezida Kagame na Dr Kaseya

Perezida Paul Kagame yakiriye Dr. Jean Kaseya uyobora Ikigo nyafurika gishinzwe kurwanya indwara ( Africa CDC), baganira ku ngamba zo guhashya icyorezo cya Marburg cyagaragaye mu Rwanda.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki 11 Ukwakira 2024, Ibiro by’Umukuri w’Igihugu, Village Urugwiro, byanditse kuri X ko ‘Baganiriye kandi ku ngingo zitandukanye zigamije kwirinda indwara n’uburyo bwo kongera ubushobozi bwo gukora inkingo n’ibindi bikoresho byifashishwa mu buvuzi mu mugabane’.

Amahanga ashima u Rwanda uko rwitaye mu guhangana n’icyorezo cya Marburg kandi afitiye u Rwanda icyizere ko ruzagitsinda.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Nyafurika gishinzwe Kurwanya Indwara (Africa CDC), Dr. Jean Kaseya, ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru cyagarutse ku miterere y’Icyorezo cya Mpox ndetse na Marburg muri Afurika.

Yavuze ko u Rwanda ruzatsinda Icyorezo cya Marburg mu gihe cya vuba kandi bitewe n’ingamba zo kukigenzura zafashwe, rudashobora kugikwirakwiza hanze y’Igihugu.

Yagize ati “Ibyo nabonye, ingamba bafite ndetse n’uburyo bafite bwo guhuza amakuru yose, ingabo, polisi, ambulance, ibitaro, buri wese yicaye mu mwanya we. Ejo hashize nashimishijwe no kwakira raporo y’umunsi, aho nta muntu n’umwe wanduye Marburg ndetse ntan’uwigeze yicwa nayo. Bisobanuye ko twiteguye kubona u Rwanda rutsinda iki cyorezo vuba cyane.”

Perezida Kagame nawe yavuze ko u Rwanda ruri gukora ibishoboka byose ngo ruhagarike ikwirakwira rya virusi ya Marburg.

Umukuru w’Igihugu yabivuze ku wa Gatatu tariki 09 Ukwakira 2024, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye itangizwa ry’Inama ya Biashara Afrika igamije guteza imbere ubucuruzi n’ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika binyuze mu Isoko Rusange rya Afurika (AFCFTA).

Yagize ati “Ndabashimira by’umwihariko kubera ko byasabye kwigomwa kugira ngo mukomeze urugendo rugana i Kigali muvuye aho mwari muri; kubera iby’inshuti yange Dr. Cassell umuyobozi wa Africa CDC yavuze byerekeye virusi imaze iminsi yibasiye ariko iri kugenzurwa neza, virusi ya Marburg, kubera ibyo hari Ikintu cyo guhangayika ariko ntabwo warenganya abantu.”

- Advertisement -

Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yagaragaje ko igihugu kiri gukora ibishoboka byose ngo gihagarike ikwirakwira ry’iyi virusi ya Marburg imaze iminsi igaragaye mu Rwanda.

“Na none ndabashimira mwese kuba muri hano kandi uyu munsi ndabizeza ko mu Rwanda turi gukora ibyo dushoboye Byose ngo tugenzure iyi virusi, ariko ibyo twakora byose ntabwo byatanga umusaruro tudafite ubufasha twahawe na Africa CDC n’abandi bafatanyabikorwa, ndetse mwese ndabasaba kubyakira neza mukomeza kuba hano ku bw’iki gikorwa.”

Ku wa 27 Nzeri 2024 nibwo abarwayi ba mbere ba Marburg bagaragaye mu Rwanda.

Imibare mishya ya MINISANTE yashyizwe ahagaragara ku wa 10 Ukwakira 2024, igaragaza ko abamaze kwicwa n’iki cyorezo bose hamwe ari 13.

Abagikize ni 15, mu gihe abamaze kucyandura bose ari 58, mu gihe hamaze gufatwa ibipimo 2949.

U Rwanda kandi rwatangiye gutanga urukingo rw’icyorezo cya Marburg aho igikorwa cyo gukingira cyatangiye ku wa 7 Ukwakira haherewe ku baganga n’abandi bari ku ruhembe mu buvuzi, mu rwego rwo kurinda ubuzima bwabo.

Kugeza ubu hamaze gukingirwa abantu 346.

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW