Polisi igiye gushyira imbaraga mu ikipe ya Karate – AMAFOTO

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Biciye mu bashinzwe Siporo muri Polisi y’Igihugu cy’u Rwanda, hemejwe hagiye kongerwa imbaraga mu ikipe y’Abapolisi bakina umukino Njyarugamba wa Karate.

Kuri uyu wa Gatandatutariki ya 20 Ukwakira ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda, habereye irushanwa rya Karate ryiswe  “Inter-Units Competition”, iri ryahuje Abapolisi baturutse mu Nzego zitandukanye zigize Polisi y’Igihugu.

Iri rushanwa ryatangijwe ku mugaragaro n’Umuyobozi wungirije Ushinzwe Abakozi n’Imiyoborere muri Polisi y’u Rwanda, DIGP/AP, Jeanne Chantal Ujeneza, ari kumwe n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda, Niyongabo Damy ndetse na Rurangayire Guy Didier uyobora Ishyirahamwe ry’Abayapani bakina Karate mu Rwanda.

Inter-Units Competitions  yatangiriye mu mukino wa Karate, ariko Umuyobozi wungirije wa Polisi yatangaje ko izakomereza no mu yindi mikino by’umwihariko. Iri rushanwa ryabayeho hanagamijwe kongera imbaraga ikipe y’Abapolisi bakina uyu mukino, bazajya bakina amarushanwa y’imbere mu Gihugu no hanze yacyo.

Abitabiriye iri rushanwa, barushanyijwe mu buryo butandukanye burimo Kata mu bahungu n’abakobwa, Kumite abahungu n’abakobwa. Ibi byombi ni ibice bigize umukino wa Karate. Abahize abandi bahembwe imidari.

DIGP/AP, Jeanne Chantal Ujeneza, yijeje aba bakinnyi b’Abapolisi ko hagiye kubakwa Inyubako y’Imikino izwi nka Gymnase izaba irimo ibibuga byinshi birimo n’icyo bazajya bitorezaho bakanagikiraho amarushanwa atandukanye.

Ikipe ya Police Karate yatangiye muri 2004 nyuma y’ishyirwaho rya Rwanda National Police.

Ikomeza kujya yitabira amarushwana atandukanye ariko akaba aribwo bwambere yarikoze amarushanwa ahuza Units.

Kugeza ubu, Polisi y’u Rwanda ifite amakipe akina shampiyona y’Icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru mu bagabo n’abagore, ikipe zikina Volleyball mu bagabo n’abagabore n’abakina imikino Ngororamubiri irimo kwiruka ku maguru.

- Advertisement -
Hashinzwe ikipe y’Abapolisi bakina Karate
Abayobozi mu nzego zitandukanye bari
Bijejwe kuzashyigikirwa
Biyirekanye
Berekanye ko bashoboye uyu mukino
Ibipfunsi byavuzaga ubuhuha
Imigeri na yo yavuzaga ubuhuha muri iri rushanwa
Abapolisi bagiye gutangira kujya bakina amarushanwa ya Karate
Abahize abandi bahembwe

 

UMUSEKE.RW