Abahinzi bo mu gishanga cya Biringanya mu Karere ka Ruhango, babwiwe ko bagomba kuvomerera imyaka yabo no mu bihe by’impeshyi, badategereje imvura y’Umuhindo.
Babibwiwe ubwo ubuyobozi bw’Umurenge wa Ruhango, Abagize Inama Njyanama, bafatanyaga n’aba bahinzi gutangiza igihembwe cya mbere cy’ihinga cya 2025.
Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Ruhango,Rwemayire Rekeraho Pierre Claver, avuga ko kuba imvura yaratinze kugwa bitagombye kubera imbogamizi abahinga mu gishanga kuko bahafite amazi n’ibikoresho bifashisha kuvomerera.
Rwemayire avuga ko amazi y’uyu mugezi ari menshi ku buryo bayakoresha mu gihe bategeje ko imvura y’umuhindo igwa igasanga imyaka yabo yarakuze.
Ati “Inama twagira abahinzi ni uko bashaka uburyo bwo kuvomerera, natwe nk’Abajyanama turabakorera ubuvugizi babone imashini zivomerera ziyongera ku bindi bikoresho bahawe.”
Mudaheranwa Anastase ukorera umwuga w’ubuhinzi muri iki gishanga, avuga ko imashini bahawe zifite iminwa minini iyo bazifashije mu kuvomerera imyaka yabo yangirika bitewe n’ubwinshi bw’ayo mazi imashini ziyamenaho.
Ati “Abashinzwe Ubuhinzi baduhe imashini zisohora amazi aringaniye.”
Matabaro David, ni umwe mu batubuzi b’imbuto zitandukanye mu Karere ka Ruhango, avuga ko imyumvire ya bamwe mu bahinzi usanga ikiri hasi ijyanye no kuvomerera bakoresheje amazi y’imigezi anyura mu bishanga bahingamo.
Ati “Kuba bafite amazi mu mirima yabo ari amahiwe akomeye abahinzi bakwiriye kubyaza Umusaruro.”
- Advertisement -
Igishanga cya Biringanya gihuza igice kimwe cy’Umurenge wa Ruhango na Bweramana, abahinzi bavuga ko kiri ku buso bwa hegitari 60.
Muri iki gishanga ibihingwa bitandukanye birimo ibigori, ibishyimbo n’ibijumba nibyo abahinzi basimburanya.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango