Rulindo: Abantu babiri bapfuye hakekwa umuceri uhumanye bariye

Mu Karere ka Rulindo,abantu 24 barwariye mu Bitaro mu gihe abandi babiri bamaze kwitaba Imana nyuma yo kumererwa nabi biturutse ku muceri bariye bikekwa ko wari uhumanye.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Musega, Akagari ka Kivugiza, Umurenge wa Masoro, mu Karere ka Rulindo.

Amakuru atangwa na Kigali Today avuga ko uwo muceri ngo bari bawuhahiye ku iduka riherereye muri uwo Mudugudu.

Mu bawuhashye ngo yawugezaga mu rugo akawuteka, bawufungura (kuwurya), ukabagwa nabi, hari abagiye kwivuza bagahabwa imiti ndetse bakanasezererwa ariko ngo nyuma y’aho abana babiri barimo umwe w’imyaka 10 n’undi w’imyaka itatu  kuwa kabiri tariki 1 Ukwakira 2024, bajyanwe ku bitaro bagejejweyo bahasiga ubuzima.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Mukanyirigira Judith, yahamije ko abo bana bapfuye  gusa bataramenya niba byaraturutse ku muceri bariye.

Yagize ati “Uwa mbere yapfuye mu ijoro rishyira kuri uyu wa gatatu, undi na we yapfuye bari hafi kumugezayo.”

Yakomeje ati “ Ntituramenya icyabishe n’ubwo hari abakeka ko byaba byatewe n’umuceri bariye. Ntabwo twakwemeza ko aribyo na cyane ko hari ibizamini byafashwe bikajyanwa gukorerwa isuzumwa muri laboratoire y’Igihugu, turacyategereje ibisubizo bizatangwa n’inzego zibishinzwe”.

Meya Mukanyirigira  akangurira abaturage ko mu gihe hari ugize ikibazo cyangwa ikimenyetso kidasanzwe ku buzima bwe, aba akwiye kwihutira kwegera inzego z’ubuzima, kugira ngo asuzumwe anakurikiranirwe hafi hakiri kare.

Kugeza mu masaha y’umugoroba wo ku wa Gatatu tariki 2 Ukwakira 2024, imirambo y’abo bana bombi yari ikiri mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Rutongo.

- Advertisement -

Naho nyiri iduka abo baturage bahahiyemo uwo muceri utungwa agatoki kuba intandaro yo kubagwa nabi, akaba ari gukorwaho iperereza.

Amakuru avuga ko mu bantu 24 bari bajyanywe kwa muganga, abantu barindwi bamaze gusezererwa.

UMUSEKE.RW