Rurageretse hagati y’umusore ushinja nyina kumubuza kurongora uwo yakunze

NYARUGURU: Umusore wo mu murenge wa Kibeho mu karere ka Nyaruguru arashinja nyina kumubuza kurongora uwo yakunze agashaka no kumwambura inzu yari yubatse.

Uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 30 witwa Tuyishimire Faustin atuye mu mudugudu wa Mpanda mu kagari ka Mpanda mu murenge wa Kibeho mu karere ka Nyaruguru.

Avuga ko yubatse inzu mu kibanza yari yarahawe na nyina maze igihe cyo kuyikinga kigeze nyina aramwangira afatanyije na murumuna we bivugwa ko asanzwe ari umusirikare nkuko yabitangaje mu kiganiro yagiranye na UMUSEKE.

Uriya musore akomeza avuga ko yaje kumenya ko impamvu yangiwe gukinga iyo nzu aruko yabanye n’umukobwa banafitanye umwana bakaba bacumbitse ariko nyina adashaka uwo mukobwa.

Yagize ati“Naje kumenya ko uwo mukobwa amuziza ko se yabenze mama none bikaba byarabaye inzigo.”

Uyu musore arasaba ubuyobozi kumukemurira ikibazo akagira uburenganzira ku nzu avuga ko yubatse.

Nyina w’uriya musore Mukarwego Anociatha yabwiye UMUSEKE ko iriya nzu yubatswe na murumuna w’uriya musore w’umusirikare aho yohererezaga amafaranga nyina na murumuna we inzu ikubakwa.

Uyu mubyeyi avuga ko ntacyo apfa n’umukazana we akavuga ko kuba atamushaka kuko Ise yamubenze nawe ari kugenda abyumvana abantu ariko atari ukuri.

Twageragejeje kuvugisha uriya bivugwa ko ari umusirikare witwa Hakorimana Theogene ku murongo wa telefone ngo twumve uruhande rwe maze ntiyashaka kugira icyo abivugaho.

- Advertisement -

Bamwe mu baturage batuye muri kariya gace baremeza ko iriya nzu ari iya Tuyishimire kuko ariwe wayubatse ariko kugeza ubu iyo nzu ari kuyinyagwa na nyina afatanyije n’abandi bana be.

Na bo bavuga ko bamuziza umukobwa yashatse nyina atamushaka kuko yabenzwe na Se w’uriya mukobwa bakavuga ko nyina ari kumwe nuriya musore bivugwa ko ari umusirikare aho bari bagiye gusenya iyo nzu gusa abaturage bakabikumira.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibeho, Nkurunziza Aphrodis yabwiye UMUSEKE ko iki kibazo atarakizi gusa ari uburenganzira bw’umuntu gushaka uwo yishimiye bityo bagiye kwihutira kugikemura.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyaruguru