Turi gukora byose ngo tugenzure iyi virusi- Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko u Rwanda ruri gukora ibishoboka byose ngo ruhagarike ikwirakwira rya virusi ya Marburg imaze iminsi igaragaye mu Rwanda.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Ukwakira 2024, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye itangizwa ry’Inama ya Biashara Afrika igamije guteza imbere ubucuruzi n’ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika binyuze mu Isoko Rusange rya Afurika (AFCFTA).

Muri Kigali Convention Centre, Perezida Paul Kagame yashimiye abitabiriye iyi nama mu Rwanda, ahagaragaye icyorezo cya Marburg.

Yagize ati “Ndabashimira by’umwihariko kubera ko byasabye kwigomwa kugira ngo mukomeze urugendo rugana i Kigali muvuye aho mwari muri.”

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yagaragaje ko igihugu kiri gukora ibishoboka byose ngo gihagarike ikwirakwira ry’iyi virusi ya Marburg imaze iminsi igaragaye mu Rwanda.

Ati “Na none ndabashimira mwese kuba muri hano kandi uyu munsi ndabizeza ko mu Rwanda turi gukora ibyo dushoboye Byose ngo tugenzure iyi virusi, ariko ibyo twakora byose ntabwo byatanga umusaruro tudafite ubufasha twahawe na Africa CDC n’abandi bafatanyabikorwa, ndetse mwese ndabasaba kubyakira neza mukomeza kuba hano ku bw’iki gikorwa.”

Ku wa 27 Nzeri 2024 nibwo abarwayi ba mbere ba Marburg bagaragaye mu Rwanda.

Imibare mishya ya MINISANTE yashyizwe ahagaragara ku wa 8 Ukwakira 2024, igaragaza ko abamaze kwicwa n’iki cyorezo bose hamwe ari 13.

Abagikize ni 14, mu gihe abamaze kucyandura bose ari 58, mu gihe hamaze gufatwa ibipimo 2655.

- Advertisement -

U Rwanda kandi rwatangiye gutanga urukingo rw’icyorezo cya Marburg aho igikorwa cyo gukingira cyatangiye ku wa 7 Ukwakira haherewe ku baganga n’abandi bari ku ruhembe mu buvuzi, mu rwego rwo kurinda ubuzima bwabo.

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW