Umukino wa APR na Gasogi United wasubitswe

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umukino w’Umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona APR FC yari yakiriyemo Gasogi United, wasubitswe ukinwe iminota 15, bitewe n’imvura nyinshi yaguye kuri Kigali Pelé Stadium.

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu, saa Moya z’ijoro nyuma y’umukino wabereye kuri iyi Stade saa Cyenda, Rayon Sports itsinda Bugesera FC ibitego 2-0.

Uyu mukino wanzitse imvura yatangiye kugwa i Nyamirambo, ndetse uko iminota yagendaga yicuma ni na ko iyi mvura yarushagaho kuba nyinshi kugeza ubwo amazi yirekaga mu kibuga yabaye menshi cyane.

Abasifuzi babonye ko umupira utari kugenda, maze basaba abakinnyi kuba bavuye mu kibuga.

Nyuma y’aho gato, abasifuzi uko ari bane bavuye mu rwambariro aho bari bugamye, binjira mu kibuga bari hamwe na Niyomugabo Claude na Muderi Akbar, ba kapiteni b’amakipe yombi, bazenguruka ikibuga baterera umupira mu mpande zitandukanye ngo barebe ko widunda.

Nyuma yo gusanga ikibuga kitakomeza gukinirwaho bitewe n’amazi menshi yari yiretsemo, Komiseri w’uyu mukino yahise yansıta ko usubikwa.

Uyu mukino ugomba gusubirwamo bitarenze amasaha 24, nk’uko ingingo ya 38 y’amategeko agenga amarushanwa ya FERWAFA abiteganya.

Iyi ngingo kandi ivuga ko abakinnyi bari mu kibuga ndetse n’abari ku ntebe y’abasimbura badahinduka, yewe n’abari bahawe amakarita agumaho. Abasifuzi bari bawuyoboye, ni bo bongera kuwuyobora. Mbese aho umukino wasubikiwe ni ho usubukurirwa.

Abasifuzi babanje kujya inama n’abakapiteni b’impande zombi
Amazi yari menshi mu kibuga
Abakinnyi banyagiwe koko…..

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW

- Advertisement -
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *