Umutoza w’Amavubi yavuze impamvu atakinishije abarimo Marvin

Umutoza w’ikipe y’Igihugu, Amavubi, Umudage, Frank Torsten Spittler, yavuze ko imyitozo idahagije no kutamenyera ikipe y’Igihugu ari byo byatumye Johan Marvin na Ishimwe Anicet batitabazwa mu mukino batsinzwemo na Bénin ibitego 3-0.

Yabitangarije Itangazamakuru nyuma y’uyu mukino wa gatatu wo mu itsinda D, u Rwanda rwanyagiwemo na Bénin ibitego 3-0, mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025.

Muri uyu mukino wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu, umutoza Torsten ntiyabanje mu kibuga Johan Marvin Kury ukinira Yverdon yo mu Cyiciro cya Mbere mu Busuwisi, ndetse yewe ntiyigeze anamushyira mu basimbura bashoboraga kwifashishwa muri uyu mukino.

Uretse Johan wari uhamagawe bwa mbere mu ikipe y’Igihugu, na Ishimwe Anicet ukinira Olmpique Béja yo muri Tunisie ntiyigeze agaragara mu bakinnyi bifashishijwe.

Agaruka ku mpamvu yakoze ayo mahitamo, Torsten yagize ati “Kuri Marvin, akirutse imvune y’igihe kirekire. Tumuhamagara kwari nko kumusuzuma kuko twari tubizi ko atameze neza byo gukina imikino Nyafurika.”

Yakomeje agira ati “Kuri Anicet, na we ni ubwa mbere yari aje mu ikipe. Ndizera ko [abanyamakuru] mumaze kubona ikinyuranyo cy’uko dukina kuri ubu ndetse no mu mezi ashize. Aba basore bagomba kubanza kugira amakuru y’ibyo tubigisha mu myitozo ndetse n’uko bagomba kubikoresha mu kibuga.”

Yongeyeho ati “Ntabwo dufite abakinnyi bo ku rwego rw’Isi uhamagara  ukababwira uti muze mukine. Byongeye kandi [Anicet] akeneye imyitozo yimbitse.”

Yasoje avuga ko babajyanye muri Côte D’Ivoire kugira ngo bakomeze kubatyaza kandi ko ibyo bari kubakorera nk’abatoza ari byiza ku ikipe no kuri bo ku giti cyabo.

Icyemezo umutoza yafashe cyo kudakoresha Marvin yari yaraciye amarenga yacyo mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru tariki ya 3 Ukwakira, ubwo bari barimbanyije imyitozo itegura uyu mukino.

- Advertisement -

Icyo gihe yagize ati “Hari uburyo ubona ko ari kugaruka nyuma yo gukiruka imvune. Nishimiye ko ameze neza ku bijyanye n’imbaraga, nk’uko n’abashinzwe iby’ubuvuzi babivuze. Buri myitozo izamuzamurira urwego. Kuri ubu tugomba gutegereza kugeza igihe imikino izaba yegereje, tukamufataho umwanzuro ku mukino ubanza n’uwa kabiri.”

Ibi kandi birahishura ko aba basore bombi bashobora kutazanakoreshwa mu mukino wo kwishyura u Rwanda ruzakiramo Bénin.

Uyu mukino uzaba ku wa 15 Ukwakira 2024, kuri Stade Amahoro, saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.

Anicet na Marvin ntibifashishijwe ku mukino ubanza wa Bénin
Kury yari yajyanye na bagenzi be muri Côte d’Ivoire
Na Anicet yajyanye na bagenzi be
Ngo imyitozo ye ntihagije
Tersten yavuze ko aba bakinnyi batari bakamenyeranye na bagenzi ba bo

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW