Umuyobozi wa Televiziyo Rwanda yatakaje akazi “biturutse ku mazi ya WASAC”

UMUSEKE UMUSEKE
Munyangeyo Kennedy

Munyangeyo Dieudonné Kennedy wari Umuyobozi wa Televiziyo y’u Rwanda yeretswe umuryango nyuma y’imyitwarire idahwitse irimo kwiba amazi y’Ikigo gishinzwe isuku n’isukura, WASAC.

Kuri uyu wa 14 Ukwakira 2024, nibwo Munyangeyo yanditse ibaruwa isezera ku buyobozi bwa Televiziyo y’Igihugu.

Mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa X rwa RBA, rigaragaza ko uyu mugabo wari umaze igihe kitari gito yavuye kuri izi nshingano ku mpamvu ze.

Gusa rigaragaza ko uyu Munyangeyo yari amaze igihe agaragaraho imyitwarire mibi.

RBA yagize iti “Tuzakomeza gutuma Televiziyo Rwanda ikorera abadukurikira, ibishyizeho umutima kandi mu buryo bunoze.”

Ni mu gihe kuri uyu wa 14 Ukwakira, WASAC yatangaje ko ku wa 10 Ukwakira 2024, Munyangeyo yafashwe akoresha amazi atanyuze muri mubazi.

WASAC yavuze ko ibi yabikoreye aho atuye muri Zindiro mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo.

Iki kigo cyavuze ko uretse kwishyura amafaranga angana na miliyoni imwe y’u Rwanda, Kennedy azishyura amazi yakoresheje mbere yo gusubiza serivisi.

WASAC kandi yasabye abafatabuguzi bayo kutijandika mu bikorwa byo kwiba amazi.

- Advertisement -

Gusa ubutumwa WASAC yashyize kuri X bwaje gusibwa nyuma y’umwanya butangwaho ibitekerezo bitandukanye.

UMUSEKE wagerageje kuvugana n’umuyobozi wa RBA kuri iyi nkuru, ariko akaba atarabasha kutwitaba

Ubutumwa bwanditswe na WASAC

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *