Abagabo bagurisha amata y’abana bahawe izina ry’ibigwari

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza Mbonyintwari Jean Marie Vianney aha umwana amata

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buhangayikishijwe n’ingeso z’ababyeyi bagifite umutima wo gukunda amafaranga kurusha abana bibyariye, bigatuma imirire mibi n’igwingira bidacika burundu muri aka karere.

Mu murenge wa Muko, ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku mirire no kurengera umwana, abayobozi basabye buri wese kugira uruhare mu kurwanya imirire mibi igacika burundu.

Ni ubukangurambaga bwabaye ku wa 26 Ugushyingo 2024.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mbonyintwari Jean Marie Vianney avuga ko ugereranije n’imibare y’abana bari bafite igwingira mu myaka yashije yagabanutse cyane, ko itandukanye no kuri ubu,  bigaragaza imbaraga zashyizwemo.

Hakaba hagamijwe kurandura mu buryo bwa burundu igwingira riri mu bana.

Mbonyintwari Jean Marie Vianney agira ati “Akarere ka Gicumbi mu mwaka wa 2020 twari dufite abana bagwingiye ku kigero cya 42,5% bari munsi y’imyaka itanu, kuri ubu tugeze kuri 19,2%. Ni intambwe ishimishije twagezeho ariko kandi dufatanye kongera ubukangurambaga ku buryo nta mwana twifuza kubona afite imirire mibi cyangwa igwingira.”

Yongeyeho ko imiryango isabwa gutera ibiti by’imbuto kandi ko bihari, ndetse abaturage babihabwa ku buntu, bagakora uturima tw’igikoni hagamijwe guha abana imboga bikazatuma imikurire yabo irushaho kuba myiza.

Yanenze abagurisha amata bakajya mu kabari kunywa inzoga.

Ati “Mu bukangurambaga twatanze twagarutse ku mico mibi yagiye igaragara, ugasanga abagabo bagurisha amata amafaranga bakayajyana mu kabari. Ni imyumvire igomba gucika, abana bakanywa amata, abagore batwite bakayanywa kugira ngo umwana uri mu nda akure neza, ndetse n’abagabo bakayanywa tukagira ngo umuryango utekane”.

- Advertisement -

Nyagasaza Innocent utuye mu murenge wa Muko avuga ko abagabo bagurisha amata y’ abana bakajya mu kabari ari ibigwari.

Ati “Mfite abana barindwi n’abuzukuru bane bose mbarera neza nkabaha amafunguro arimo ibyongera imbaraga, ibitunga umubiri n’imbuto. Abagabo bagurisha amata bakajyana amafaranga mu kabari ni icyaha gikomeye, ndetse ndabita ko ari ibigwari.”

Nyiraneza na we utuye muri Gicumbi ashimangira ko nta mubyeyi wagombye kujyana umukamo w’amata ku isoko akibagirwa ayo gusiga mu rugo. Asaba ko iyi myumvire ihinduka, bagafatanya kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana.

Insanganyamatsiko y’icyumweru cyahariwe kurwanya igwingira igira iti “Turwanye imirire mibi turengere umwana”.

Mu karere ka Gicumbi hari intero zigira ziti “Muturanyi ngira nkugire tugeraneyo mu iterambere”, n’indi yitwa “Twese tugerane mu isibo n’ingoga”. Aha niho abafatanyabikorwa barimo n’abahagarariye amadini n’amatorero bafatanya n’Akarere kugera ku ntego zako.

Abaturage bigishijwe ibyabafasha kurwanya imirire mibi
Akarere ka Gicumbi gafite umuhigo wo guca burundu imirire mibi n’igwingira mu bana
Inzego zose ziyemeje ubufatanye mu kurwanya imirire mibi n’igwingira

UMUSEKE.RW